Madamu Yolande Makolo Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, akomeje kunenga umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu , Human Rights Wotch ukomeje gusebya, u Rwanda mu maraporo ukomeje gusohora, ibintu yatangaje anyuze k’urukuta rwe rwa X.
Nimugihe u Rwanda rwacanye umubano n’umuryango wa Human Rights Wotch aho uyumuryango wandika usebya u Rwanda uvugako rukurikirana n’abarihanze batavugarumwe n’igihugu bakicwa.
Mu butumwa bwa Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rutazacibwa intege n’abarajwe ishinga no kuruharabika badashobora kubona nibura ikintu na kimwe iki gihugu cyakoze mu myaka 29 ishize habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
U Rwanda rukomeje kunenga Human Rights Wotch kuri raporo ikomeje kugenda itanga igera kumakuru nabagenda basebya igihugu cyagwa bagiharabika.
UMUTESI Jessica