Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ndetse inamagana Raporo iheruka guhsyirwa hanze na HRW(Human Rights Watch), ishinja Abayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu byaha by’intambara byabereye mu burasirazuba bwa DR Congo .
Inyandiko iheruka gushyirwa hanze na HRW , ivuga ko Abayobozi b’u Rwanda bagize uruhare muri ibi byaha binyuze mu bufasha baha umutwe wa M23.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibikubiye muri iyi raporo ya HRW, ari ibihuha bigamije kuyobya abantu kugira ngo bere kwita kuri gahunda zo kugarura amahoro mu karere zemejwe.
Ati “U Rwanda ntabwo ruzaterwa ubwoba n’izi gahunda zo gutanga amakuru y’ibinyoma no kuyobya abantu ku bijyanye na gahunda iriho igamije kugarura amahoro.”
Raporo iheruka gushyirwa hanze n’Umuryango wa HRW , ivuga ko M23 ari umutwe uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda , ariwo wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu gace ka Kishishishe muri teritwari ya Rutshuru mu kwezi k’Ugushyingo 2022 n’igihe wavaga muri ako gace vuba aha muri uyu mwaka wa 2023 .
Muri iyo raporo, havugwamo ko hari abatanze ubuhamya bavuga ko babonye imva rusange 14 zashyinguwemo iyo mibiri kandi ko ari nke ku bantu bishwe. Ngo hari abandi bantu batanze ubuhamya bavuga ku mibiri iri hagati ya 15 na 20 yabonywe hafi y’ahari urusengero rw’Abadivantisiti.
HRW ,ivuga ko ibyo bikorwa byakozwe, bigize icyaha ndetse ko “Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiriye gushyira abayobozi ba M23 hamwe n’abayobozi b’u Rwanda bafasha uyu mutwe, ku rutonde rw’abahabwa ibihano, ngo kuko Abayobozi b’u Rwanda ,bashobora kuba baragize uruhare mu byaha by’intambara binyuze mu bufasha baha umutwe wa M23.”
Ni ibirego Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutera utwatsi ndetse iri kwamaganira kure ivuga ko bigamije iterabwoba no kuyobya Abantu ,kugirango nti bite kuri gahunda ziriho zigamije kugarura amahoro n’umtekano mu karere.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com