Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Ukwakira 2021, Intumwa idasanzwe ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu biganiro hagati ya Amerika n’Abatalibani, Zalmay yeguye. Umuyobozi w’ Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Blinken, yabitangaje kuri uyu wa mbere, yongera avuga ko icyegera cye, Thomas West, ariwe umusimbura ,Icyatumye yegura nticyashizwe ahagaragara.
Zalmay Khalilzad w’imyaka 70 yabaye Ambasaderi w’ Amerika i Kabul, i Baghdad no muri ONU. Yambuwe na perezida Donald Trump kuyobora ibiganiro n’Abatalibani. Ibyo biganiro byo gukura abasirikare b’ Amerika muri Afuganistani byagezweho mu kwezi kwa kabiri 2020 .
Ariko ibyo biganiro by’amahoro hagati y’Abatalibani n’ubutegetsi bw’ Afuganistani ntibyageze ku ntego ya Leta y’ubumwe ahubwo byaje kurangizwa n’igihe Perezida Ashraf Ghani ahungiye igihugu igihe Abatalibani binjiriye I Kabul.
Uwineza Adeline