Kubera icyorezo cya Cholera cyibasiye igihugu cya Zambia, Guverinoma y’iki Gihugu yafashe ingamba zikakaye zimeze nk’izari zafashwe mu gihe cya COVID-19.
Iki gihugu cyashyizeho gahunda yo kudasuhuzanya , kudasangira ndetse no kudahazwa mu kiliziya, basabwe kandi no gukara intoki no kutegerana.
Insengero kandi zategetswe kutarenza amasaha 2 basenga mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Cholera gikomeje kuvuza ubuhuha muri iki Gihugu.
Guvernema ya Zambia yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko abandura Cholera n’abahitanwa na yo bakomeje kwiyongera.
Amabwiriza mashya yatanzwe na Guverinoma avuga kandi ko nta muntu ugomba kurira mu rusengero, bivuga ko guhazwa no guhabwa igaburo ryera na byo byakuweho.
Abakozi b’Imana kandi banategetswe ko batagomba guhoberana no gusuhuzanya baherezanya intoki, ndetse ko batagomba kwegerana cyane mu buryo bwo kugabanya iki cyorezo.
Nanone basabwe ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira mu rusengero, ndetse no gukoresha umuti wica udukoko two ku ntoki uzwi nka ‘hand sanitizers’ no kugira isuku muri rusange.
Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Leta yafashe ingamba zo gufunga amashuli ibyumeru bitatu.