Uwahoze ari Perezida wa Zambiya Edgar Lungu arashinja leta ye kumutoteza, no kumutotereza umuryango nyuma y’uko umugore we Esther Lungu ahamagajwe kugira ngo akorwe ho iperereza kuri dosiye ifitanye isano n’inyubako y’amagorofa 15 afite mu Mujyi wa Lusaka.
Uyu mugore w’uwahoze ari Perezida Esther Lungu akekwaho kuba iyi nyubako yarayibonye mu buryo budaciye muburya nyamara we arabihakana.
Ubwo yaganiraga n’abahoze ari abadepite b’ishyaka ryahoze ku butegetsi, Patriotic Front, bagiye kumureba we n’umugore we bamwereka ko bifatanyije na we, Lungu yavuze ko umuryango we uri kwibasirwa.
Ati “Ntibisaba ubwenge bwinshi kubona ko nyuma ye ari njye uzakurikiraho. Ni nko gutonora igitunguru, ubu rero nanjye nditeguye.”avuze ibi mugihe abana be babiri na bo bari gukorwaho iperereza.
Yakomeje agira ati “Baranshaka ku mpamvu za politiki ariko ushobora kwica umubiri ariko ntiwakwica roho kandi ntibishoboka ko wakwica ibitekerezo. Niteguye gusubiza kuri buri kirego icyo ari cyo cyose nubwo bavuga ko nishingikirije ku budahangarwa.”yakomeje avuga ati” ndi umwere.”
Ishyaka rya Lungu umwaka ushize ryatsinzwe amatora yegukanwa na Hakainde Hichilema wo mu ishyaka rya United Party for National Development.
Abayobozi benshi bo ku ngoma ya Lungu bagiye bahamagazwa ngo bahatwe ibibazo ku nkomoko y’imitungo yabo nk’imwe mu ngamba za guverinoma nshya zo kurwanya ruswa.
Uwineza Adeline