Impunzi zakirwa mu nkambi ya Meheba muri Zambiya ziratakamba kubera inzara ibamereye nabi bavuga ko bamaze ibyumweru birenga bibiri batabona icyo gushyira mu nda.
Abashaka ubuhunzi bakirwa mu kigo cyambukiranya ikigo cya Meheba muri Zambiya bavuga ko bamaze ibyumweru birenga bibiri batarya.
Izi mpunzi ubusanzwe zagaburirwaga na UNHCR, ariko iki kigo cya ONU ngo cyabuze inkunga kandi gihagarika kubaha ibiribwa byigihe gito.
Ibi Byose byatangiye hagati muri Mata ubwo serivisi za UNHCR zahagarikaga gutekera impunzi ziri hagati ya 250 na 300. Izi mpunzi zashyizwe mu kigo cyambukiranya cyitwa Block D giherereye mu nkambi ya Meheba, muri Zambiya.
Iyi mbaga y’abantu bari bamenyereye kurya rimwe ku munsi yavuze iti “Nibyo, twari tumenyereye inzara, kuko twafataga ifunguro rya sa sita ariko noneho UNHCR yahagaritse gahunda yayo yo kudutegurira ibiryo.”
Bakomeza bagira bati “Twabajije UNHCR batubwira gutegereza. Ariko ubu amaso yaheze mu kirere, tumaranye ukwezi kose muri ibi bihe.”
Ibi byateje Ingaruka ku banyantege nke nk’abagore batwite, abana bari munsi y’imyaka itanu n’abasaza dore ko ubu abenshi muri bo bibereye mu bitaro.
Ikigo cyakira impunzi by’agateganyo ubusanzwe cyakira abasaba ubuhungiro batagomba kumara amezi arenga atatu ariko ngo kugeza ubu hari abahamara umwaka urenga batarabona Status y’impunzi. Icyakora ngo n’abafite icyemezo cy’ubuhunzi cyatanzwe na UNHCR ubu ngo ubu inzara ni yose.
Inkambi ya Meheba iherereye mu ishyamba rito mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Zambiya. Yakira impunzi zirenga 27.000, harimo n’Ababurundi barenga 2000.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM