Iyo ugeze mu marembo ya i Zaza usanganirwa n’ibikorwa bitandukanye inyubako, inzu zubatse mu buryo bwiza, imirima irimo imyaka itoshye, bigaragara ko yitaweho. Iyo wubuye amaso urasirwa n’akazuba dore ko izina ari i Burasirazuba, ariko reka tugaruke by’umwihariko ku butaka butagatifu dusanga i Zaza, iherereye mu karere ka Ngoma.
Ukigera ku butaka butagatifu wubuye amaso gato uhita usanganirwa n’amashusho meza aryoheye ijisho kuyareba ya Padili Gafuka na Musenyeri Aloys Bigirumwami .
Wakwigira hirya gato ukabona ibintu byinshi bibereye amaso kandi biteye amatsiko yo kumenya icyo bisobanuye.
Niyo mpamvu ikinyamakuru isezerano.com dukesha iyi nkuru cyagezeyo kugirango kibereke ubwiza nyaburanga bugize ubutaka butagatifi bwa Zaza.
GAFUKU yabonye izuba mu mwaka wa 1885 ku ngoma y’umwami RWABUGIRI. Ni mwene Kamurama na Nyirahabimana, yavukiye muri misiyoni ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo y’ubu.
Akiri muto, GAFUKU yararwaye cyane, umunsi umwe ababyeyi be baza gukeka ko yapfuye maze bamujugunya mu gishanga. Aho niho ku bw’amahirwe abamisiyoneri bamutoraguye maze bamugira umwe mu banyeshuri babo.
Yakurikiye inyigisho za gatigisimu muri misiyoni ya Zaza ariko abatirizwa i Mibirizi (Cyangugu) afite imyaka 18 y’amavuko. Yiragije mutagatifu Balitazari, umwe mu bami batatu bagiye kureba Umwana Yezu i Betelehemu.
Mu mwa 1904, Myr Yozefu HIRITI yimuriwe muri Vicariyati nshya ya Kivu yari ihuje u Rwanda, u Burundi n’igice kimwe cya Tanzaniya (Buha na Bugufi), ashyira icyicaro cyayo mu Rwanda afata n’icyemezo cyo kugarura abaseminari b’abanyarwanda iwabo.
Abo baseminari bageze i Kabgayi mu wa 1913 maze bahahurira n’abari bamaze umwaka umwe i Nyaruhengeli (Kansi) mbere yo guhabwa ubusudiyakoni.
Gafuku yakoreye umwaka w’igeragezwa (probation) muri misiyoni ya Kabgayi.
Yahawe ubudiyakoni ku ya 08/10/1916, ahabwa ubupadiri hamwe na Donati Reberaho w’ i Save kuwa 07/10/1917, abuhererwa i Kabgayi abuhawe na Myr HIRITI.
Urupfu rwe
Mu gitondo cyo kuwa 15/04/1959, padiri Gafuku yakangutse atagishobora kuvuga kubera ko yari yaviriye mu bwonko nuko bamuha isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi maze bamujyana bwangu mu bitaro bya Astrida (Butare).
Yamaze amezi abiri yose ari muri koma n’ubwo abaganga batahwemaga kumwitaho yaje koherezwa Usumbura (Burundi) biba iby’ubusa ntihagira igihinduka ku buzima bwe.
Bamugaruye i Astrida aho yitabiye Imana kuwa 14 Kamena 1959 ahagana 11h00 za mugitondo, bukeye tariki 15/06/1959 Myr Andreya PERRAUDIN niwe wayoboye imihango yo kumushyingura i Mugombwa muri Diyosezi ya Butare.
Padiri Gafuku yatabarutse u Rwanda rugeze ku basaserdoti 140 b’abanyarwanda barimo umwepiskopi wa mbere Myr Aloys BIGIRUMWAMI nawe wavukaga muri misiyoni ya Zaza.
Musenyeri wa mbere w’umwirabura muri koloni mbirigi Congo-Rwanda-Urundi
Musenyeri Aloys Bigirumwami yavutse ku ya 22 Ukuboza 1904 i Zaza (ubu aba afite imyaka 110 iyo aba akiriho), yahawe ubupadiri ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.
ayoboye Paruwasi ya Kabgayi mu 1930, iya Murunda muri 1930, iya Sainte Famille (Kigali) muri 1931, iy’i Rulindo muri 1932. Naho mu1933 ahabwa kuyobora iya Muramba.
Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952, yagizwe Vicar Apostolic (Uhagarariye Papa) muri diyosezi ya Nyundo.
Ni we mwiraburabura wa mbere wari uhawe iyo mirimo muri Koloni mbirigi. Yimitswe ku itariki ya 1 Kanama 1952, ku munsi mukuru wa Pentekosti, mu birori bikomeye cyane byitabiriwe n’Umwami Mutara Rudahigwa wavuze n’ijambo icyo gihe, akanamutura imodoka.
Uko yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo
Nk’uko Umwanditsi Bushayija yabisobanuye, muri icyo gihe inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zose zayoborwaga n’abamisiyoneri bera b’abazungu kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura ashobora kugira ubwenge nk’ubw’abazungu.
Bashakaga guha ubuyobozi abirabura buhoro buhoro, ariko bakumva nta bushobozi buhagije bafite nk’ubwabo.
Bahitamo Myr Bigirumwami rero bumvaga azabizambya. Kubera iyo mpamvu, banze kumuha kuyobora Astrida (umurwa mukuru : Butare).
Ndacyayisenga Jerome