Mu gihugu cya Zimbabwe mu gace kitwa Gweru, Umugabo yapfushije umugore we, ariko ubwo bari ku Kiriyo cy’Uyu mugore wahitanwe n’uburwayi yari amaranye iminsi uyu mugabo yaje gufatwa ari gusambana n’indaya yari yazanye.
Uyu mugabo nyuma yo gupfusha Umugore we, umuryango w’Umugore wafashe umwanzuro ko ajyanwa gushyingurwa iwabo, kuko uyu mugabo atigeze atanga inkwano kuri uyu muryango. Umurambo wajyanywe iwabo w’Umugore ujya gushyingurwa, hanyuma uyu mugabo wagize ibyago azana n’undi mugore wari Umuherekeje, avuga ko ari mushiki we.
Nk’Umukwe mu muryango, yakiranywe icyubahiro cyinshi, ndetse n’uyu mugore wiswe mushiki we. Igihe cyo kuryama rero cyageze, kuko ibyumba byabaye bike, bahitamo ko uyu mugabo na Mushiki we bararana, baba bahawe ubwisanzure, mu cyumba cyiza kandi kinini bateguriwe.
Mu rukerera rero, ubwo umwe mu baraye aho yari abyutse agiye kunywa itabi, ageze hafi yo ku Cyumba cyaho aba bombi yumva umugore ari kuvuza induru, bituma uyu ajya guhuruza Abandi, bahageze bumva rwahanye inkoyoyo, niko guhita babagwa gitumo cyane ko urugi rwari rwegetseho gusa rudafunze.
Bahise babasohora batambaye imyenda yose, icyakora babemereye kwambara imyenda y’imbere gusa, ubundi batangira kubakubita, ndetse bavuga ko uyu mugabo akojeje isoni uyu muryango, kuko atabanje nibura kwibuka ko ari ku kiriyo cy’Umugore we wapfuye.
Aba bombi babanyujije mu mujyi wose bambaye Ubusa, ndetse bagenda bakubitwa inzira yose. Abo mu muryango w’Umugore kandi bavuze ko ari ubunyamaswa, ndetse bavuga ko ibyo yari kubikorera mu gace baturutsemo aho kuza gusebya uyu muryango, ibyari Ikiriyo bihinduka imirwano.
Ntirandekura Dorcas