Leta yafashe icyemezo cyo kubaga inzovu 200 zikagaburirwa abaturage bugarijwe na Bwaki kubera amapfa
Voa dukesha iyi nkuru ivuga ko Leta ya Zimbabwe yatangaje icyemezo cyo kubaga inzovu zigera kuri 200 bitewe n’inzara yibasiye icyo gihugu mu turere dutandukanye tw’icyo gihugu bigakururira abaturage indwara zikomoka ku mirire mibi.
Ni ku nshuro ya mbere ubuyobozi bushinzwe inyamaswa muri Zimbabwe bufata uyu mwanzuro kuva mu mwaka 1987.
Inyamaswa zitandukanye hirya no hino ku isi ni kimwe mu bigize umutungo kamere w’ibihugu kuko zikurura ba mukerarugendo bakinjiza amadovize mu gihugu kuburyo usanga izo nyamaswa niyo hagize uzibangamira akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Igihugu cya Zimbabwe gifite inyamaswa z’inzovu nyinshi gusa ibi bishobora gutera kwibaza niba bakomeje kwica inyamaswa zikagaburirwa abaturage bitazarangira inyamaswa zo mu bwoko bw’inzovu zizimira ku butaka bwa Zimbabwe cyangwa bikaba byakururira abaturage akaga.
Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje kurya inyamaswa zo mu ishyamba bitera indwara zitandukanye ni muri urwo rwego ubu hadutse icyorezo cy’ubushita bw’inkende gihangayikishije isi aho ku mugabane wa Afurika iki cyorezo cyibasiriye igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Icyitegetse Florentine
Rwndatribune