Habimana Samuel yarashwe n’abantu bataramenyekana ibinyamakuru by’abarwanya leta y’uRwanda byasyize mu majwi Leta y’uRwanda
Umunyarwanda Habima Samuel wari utuye mu mujyi wa Harare yishwe k’umunsi w’ejo arashwe amasasu n’umuntu utarabashije kumenyekana,isoko ya Rwandatribune iri Harare ivuga ko nyakwigendera yarashwe mu ma saayine z’ijoro ,umuryango we ukaba warahise utabaza polisi kugirango abari inyuma y’ubwo bwicanyi bamenyekane.
Umwe mu baturage batuye iHarare utashatse ko amazina ye atangazwa avuga uyu Habimana Samuel yageze muri uyu mujyi mu mwaka 1996,akaba ariwe wari ushinzwe gukusanya imisanzu yo gufasha umutwe wa FDLR,uyu mutangabuhamya avuga ko Nyakwigendera yashinjwaga kunyereza imisanzu y’uwo mutwe akaba ari bimwe byaba byihishe inyuma y’urupfu rwe,cyane ko uwitwa Mukiza Heslon uzwi ku mazina ya Mashira yavugaga ko azihorera kuri Nyakwigendera nyuma y’uko yanyereje amafaranga y’imisanzu ya FDLR ntagere ku bo yagenewe.
Ikinyamakuru Review Mail.co.zw giherereye ku barwanya Leta y’uRwanda cyegetse kuri Leta ya Kigali ko yaba ariyo iri nyuma y’iraswa rya Habimana Samuel,nyamara abarwanya Leta y’uRwanda baba muri Zimbabwe basanzwe bagambanirana ubwabo bakicana abandi bagafungishanya biturutse mu macakubiri no kudahuza ibyiyunviro bya Politiki.
Uwineza Adeline