Prince Kid wamenyekanye mu gutegura irushanwa rya Nyaminga w’u Rwanda cyangwa Miss Rwanda mu ndimi z’Amahanga nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 2 z’u Rwanda, hagaragajwe impamvu adashobora kwemererwa kujurira nyuma y’uko umwunganizi we atangaje ko ni bikunda bazajurira.
Nyuma y’uko Ubushinja cyaha butanze ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ikirego kigatangwa mu buryo bukurikije amategeko kandi binyuze mu nzira ziboneye, inzobere mu mategeko zemeza ko adashobora kujurira nk’uko umwunganizi we yabivuze.
Izi nzobere zikomeza zigira ziti” Prince Kid mu Rukiko Rwisumbuye , Urukiko rwasanze ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite Prince Kid ararekurwa.
Ubushinjacyaha bumaze kubona ko butsinzwe bwahisemo kujuririra icyo cyemezo .”
Icyemezo cy’urukiko cyatangaje iki nyuma y’ubwo bujurire
Nyuma y’ uko Urukiko Rukuru rwa Kigali rusuzumiye ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwasanze bufite ishingiro kuri bimwe rumukatira imyaka 5.
Umunyamakuru abajije yabajije ati” Ese Prince Kid we yemerewe kujurira ?”
Uyu munyamategeko yagize ati “ oya Prince Kid ntabwo yemerewe kujurira kabone niyo yabigerageza ubujurire bwe ntabwo bwakwakirwa kubera impamvu zikurikira :
- Nshingiye ku ngingo ya 52 agace ka 9 y’itegeko No 30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 rigenga ububasha bw’Inkiko mu Rwanda ; iteganya ko Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo kuburanisha abantu bakatiwe igifungo kingana n’imyaka +15 .
Iyo ngingo ikomeza isobanura igihano cyatanzwe nicyo kigena k’ububasha bw’ Urukiko .Kuba rero Prince Kid yakatiwe imyaka 5 ntabwo yajuririra Urukiko rw’Ubujurire kuko amategeko atabimwerera
- Ikibazo Birara yabajije ati ese ko Prince Kid we atajuriye ntiyafatwa nk’ugiye kujurira bwa mbere?
Igisubizo nacyo cyabaye oya kubera ko Urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye nyuma ruza kujururirirwa mu Rukiko Rukuru n’Ubushinjacyaha.
Ibi bisobanuye ko hari habaye ubujurire bwa mbere bwari bubayeho.
Mu gihe haba hari uruhande rushatse kujurira byaba bisobanuye ko habaye ubujurire bwa kabiri . Ni muri urwo rwego ku bujurire bwa 2 hashyizweho impamvu/conditions zihariye waba ujujuje ukajurira bityo rero ndabona Prince Kid nta mahirwe afite yo gukora ubujurire bwa 2.
Umunyamakuru yongeye arabaza ati” Amahirwe asigaranye ni ayahe ?”
Uyu munyamategeko asubiza agira ati” Nk’uko nabisobanuye haruguru; ubu yagombye guhita afungwa ( ntabwo aribyo mwifuriza hatagira unyumba nabi) ariko ibindi yakora biteganywa n’amategeko n’ibi bikurikira :
3.1. Ageze muri Gereza yasubirishamo ingingo nshya nk’uko biteganywa n’ingingo ya 197 y’itegeko No 27/2019 ryo kuwa 19/09/2019 mu gihe yaba afite ibimenyetso yaburanishije bikirengagizwa cyangwa akabona ibimenyetso atashoboraga kubona igihe yaburanaga ( ibi bisa n’ibidashoboka);
3.2. Kuzasaba gutaha mu gihe azaba yitwaye neza muri Gereza amazemo icya kabiri cy’igihano cye( Liberté conditionelle ) . Umubyeyi ashobora gushyiramo imiyaga
3.3. Gusaba Urukiko rw’Ubujurire gusuzuma akarengane.
Nk’uko mbona dossier ya Prince Kid Mu kinyarwanda baravuga ngo aho Umugabo aguye uteraho utwatsi cyane ko ku bagabo ntawahakana ko atagwa muri uyu mutego . Ubu byabayeho nta gushidikanya ku gihari kubera ko yabihamijwe n’Urukiko
Ibi byose rero bisa n’ibisubiza bya bibazo abantu bakomeje kwibaza niba koko Prince Kid ashobora kujurira nyuma yo gukatirwa iyi myaka akiri umugeni.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune