Benshi bamuzi nk’intwari yashinze umuryango w’Aba Scout ku isi hose, ubusanzwe amazina ye ni Liyetona Generali Robert Stephenson Smyth Baden-Powell, mbere yitwaga Boron Baden-Powell wari umusirikare w’Ubwongereza mu mwaka wa 1876 kugeza mu 1910.
Lt. Gen. Baden Powell yavutse kuwa 22 Gashyantare 1857 ahitwa Paddington mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Yabaye umusirikare mu ngabo z’icyo gihugu kuva mu 1876–1910, aho yakunze gukorera ubutumwa bwe bwa gisirikare mu Buhinde no muri Afurika.
Yapfuye kuwa 8 Mutarama 1941 ku myaka 83, aguye i Nyeri muri Kenya aranahashyingurwa. Kuri ubu imva ye yagizwe hamwe mu hantu hakomeye hashobora gusurwa na ba mukerarugendo.
Uretse kuba yari umusirikare, Baden Powell yari n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bijyanye n’uburyo urubyiruko rwaharanira amahoro. Yagiye kandi avuga amagambo akomeye ashishikariza abantu gukora ibikorwa by’urukundo no guharanira impinduka nziza.
Hari aho yagize ati “Burya mu buzima, ikintu cya mbere cy’agaciro ni ukugeza bagenzi bawe ku byishimo cyangwa gushimisha bagenzi bawe.”
Baden Powell yarongeye ashishikariza abantu gusiga inkuru nziza imusozi agira ati “ Gerageza gusiga Isi ari nziza kuruta uko wayisanze, igihe uzapfa uzishimire ko utigeze utakaza igihe cyawe ahubwo wakoze ibyo ushoboye byose.”
Andi magambo akomeye yavuze hari aho yagize ati “Ntitujya dutsindwa iyo twagerageje gukora ibyo dushinzwe ahubwo dutsindwa iteka iyo twagerageje kubyihunza.”
Mu ibaruwa ye ya nyuma yandikiye Abasukuti (Scout), Baden Powell hari aho yagize ati “Nagize ubuzima bwishimye cyane ku Isi kandi ndifuriza buri wese muri mwe ko byamugendekera gutyo. Nemera ko Imana yadushyize muri iyi si nziza ngo twishime kandi twishimire ubuzima. Ibyishimo ntabwo bituruka mu bukire, guhirwa mu byo ukora cyangwa mu kunyurwa. “Intambwe imwe iyobora ku byishimo, ni ukuba muzima kandi ufite imbaraga niba uri umuhungu kugira ngo ube ingirakamaro bityo uzashobore kwishimira ubuzima bwawe mu gihe uzaba wabaye umugabo.”
Ubuzima bwa Barden Powell ahanini bwakunze kujya butungura abantu cyane bigendeye ku butwari bwaranze uyu mugabo. Yize amashuli yisumbuye ahitwa Rose Hill Schooll, aho yiganaga n’umwe mu bavukanyi be yakundaga cyane witwaga Augustus wapfuye nawe. Baden Powell yabonye ibihembo bitandukanye aho yagiye yiga mu mashuli ndetse aha yiga mu mashuli yisumbuye nibwo yatangiye kujya ahimba udukino dutadukanye ndetse utwo dukino nan’ubu nitwo usanga ababarizwa muri uyu muryango wa gi Scout bifashisha umunsi ku munsi ndetse icyo gihe abana biganaga na Baden Powell nabo bageze aho bakajya bakunda uyu mugabo bitewe n’utwo dukino yabigishaga tukabanezeza.
Baden Powell rero yatangiye uyu muryango w’aba Scout kugiti cye ndetse anatangira kujya ahimba utwo dukino mu buryo butandukanye gusa mu mwaka wa 1908 nibwo uyu Baden Powell yaje kwandika igitabo cyitwa “Scouting for Boy”s aho yari ari mu ishuli ryisumbuye rya Charterhouse ndetse aza no guhabwa ibihembo bitandukanye kubera iki gitabo.
Nyuma rero mu mwaka wa 1880 aho uyu Baden Powell yari yaragiye mu gisirikare cy’u Bwongereza ariko yakoreraga mu gihugu cy’u Buhinde nibwo yaje kongera yandika ikindi gitabo cyitwaga “Reconnaissance and Scouting”. Ibindi bihugu Baden Powell yabayemo ari umusirikare twavuga nka Afurika y’Epfo aho yakomeje yamamaza uyu muryango we w’aba Scout umuntu yanavugako uyu muryango we waje kugenda waguka ubwo uyu Baden Powell yari umusirikare.
Ibikorwa bya Baden Powell ni byinshi harimo n’intambara zitandukanye yagiye arwana ubwo yabaga mu gisirikare ndetse n’uburyo yagiye ashyiramo imbaraga kugira ngo umuryango w’aba Scout ugende waguka ndetse ube wagera ku isi yose nk’uko bimeze kuri uyu munsi.