Mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza Abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhitana abaturage mu Rwanda no ku Isi no guhungabanya ubukungu nk’inkingi ikomeye y’iterambere zimwe mu nganda zahagurukiye kubahiriza amabwiriza bagamije guhangana nacyo.
Bamwe mubahagarariye izi nganda baganiriye n’ikinyamakuru Rwandatribune.com batangaza ko ubu bashyizeho uburyo bwo kwirinda bwihariye ku bakozi babo aho babashishikariza kwirinda icyorezo Covid-19 kuva bakigera mu kazi kugeza batashye, bakagira igihe cyo kongera kubibutsa ko batashye ariko bagomba gukomeza kwirinda barinda n’abandi.
Nshimiyimana Gaspard, Umuyobozi w’uruganda PEARL BUSINESS INVESTMENT LTD , ruherereye mu karere ka Gasabo , umurenge wa Jabana , rutunganya ibigori rukabibyaza ifu y’umutsima (Kawunga ) , avuga ko mu rwego rwo gufatanya na Leta mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 , nk’abikorera bafashe iya Mbere mu guhangana nacyo.
Nshimiyimana avuga ko kugeza ubu iyo abakozi binjiye mu Ruganda (30%) , barebwa uko bahagaze mu bipimo by’ubushyuhe, mbere yo kujya mu kazi bakagirwa Inama n’umuyobozi Ushinzwe abakozi na mbbere yo gutaha bakagirwa Inama y’uko bagomba kwitara bageze mu rugo kugirango batandurira mu nzira bataha nyuma bakazanduzanya n’abandi bakozi bagenzi babo.
Yagize ati:” Buri gihe tubigisha ko ari inshingano zabo no kubigira ibyabo mu kwirinda no kurinda bagenzi babo kugirango twese dufatanye guhashya iki cyorezo. Uru ruganda rwacu twarutangije mu mezi asaga umunani ashije tuza guhura n’imbogamizi y’ibura ry’ibigori mu mezi atatu ariko nyuma byaje kuboneka”.
Twagirumukiza Noël , uhagarariye uruganda BRIGHT MAIZE FLOWER LTD, Rukora amafu y’ibigori atandukanye ( Kawunga) harimwo iyitwa Inyange , Sawa Sawa na Sawa Sana; we avuga ko bashyizeho ibihano kubakozi bakerensa amabwiriza ya Covid-19 , ati:”Iyo Umukozi akerensa amabwiriza ya Covid-19 inshuro imwe tumuca amande( 2000frw) , Iyo yongeye bwa Kabiri tumuca Andi ariko Iyo asubiriye ku nshuro ya Gatatu arirukanwa “.
Uwimana Emmanuel , Umuyobozi wungirije Ushinzwe ubuziranenge muri uru ruganda, avuga ko kubijyanye n’ubuzirange bakora uko bashoboye kugirango abakiriya babone byiza kandi byinshi bitunganijwe neza ku rwego mpuzamahanga, ati:” Dufite uburyo bwiza gukoresha mu Ruganda rwacu kuko mbere yo kwinjira ubanza gupimwa (ubushyuhe) nyuma ugahabwa amabwiriza y’uko ugomba kwirinda unarinda bagenzi bawe”.
Uwimana akomeza avuga ko mu Rwego rwo gutanga ibyujuje ubuziranenge bifashisha ibipimo utasanga ahandi kugirango ababagana banyurwe n’ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana ko ibyiza bisigaye biba i Rwanda.
Ibi babihuza n’umuyobozi w’uruganda ERI. ECO LTD , Hagabimana Eric, uruganda rutunganya ifu ikomoka ku bigori Mugurusu yamenyekanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga mu buryohe n’ubuziranenge , aho we avuga ko bo abakozi n’uruganda babashishikariza kwirinda banarinda bagenzi babo, ati:” Iki cyorezo ntigitoranya ,Twese nk’abakorera muri uru ruganda tugomba kwitwararika ! Tukirinda ndetse tukaba n’inshingano kuri bagenzi bacu kugirango tuzakineshe “.
Hagabimana akomeza avuga ko we n’abakozi be bashyizeho ingamba zo kwirinda no kurinda ababagana kandi bikagirwa nk’umuco muri rusange aho bihaye inshingano kuri buri umwe; umwe ; bose ngo bakaba abarinzi ba buri umwe ; umwe ariko ngo bafite intego y’uko nibafatanya bizeye ko bizatanga umusarura nibiramuka bikozwe n’izindi nganda.
Icyo izi nganda zigiraho Inama abanyenganda bagikerensa ingamba zo kwirinda Covid-19
Baragira bati:” Twe twashyizeho ingamba ariko turanashishikariza bagenzi bacu kubera ikirenge mu cyacu tugafatanya kwirinda aho kubiharira intego z’ubuzima , Twese biratureba kandi twese nidukurikiza amabwiriza y’icyorezo kizashira dukomeze ubuzima busanzwe. Ibi rero bizagerwaho ari uko dufatanije n’abanyenganda bose mu ngeri zitandukanye”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibyo kurya ,ibyo kunywa n’imiti ( Rwanda FDA) gihora gishishikariza abanyenganda gufatanya mu kugaragaza uruhare rwabo nk’inganda zitumiza ,zikanohereza mu mahanga ibyakorewe mu Rwanda ariko bagira uruhare mu kurwanya no kurinda abakozi bakoresha hagamijwe kugabanya ubwandu bushya by’icyorezo Covid-19.
Nkundiye Eric Bertrand