Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu byumweru bishize, inzovu eshanu zambitswe inigi z’ikoranabuhanga (GPS collars) hamwe n’intare eshanu, mu gihe mu mahembe y’inkura icyenda hashyizwemo utwuma tw’ikoranabuhanga (VHF transmitters).
Mu nkura kandi hari ebyiri zongewe mu mahembe yazo akuma karanga amerekezo yazo kazwi nka GPS transmitters.
Utwuma twa GPS twambitswe inyamaswa tuzajya twifashishisha iminara, maze twohereze mu cyumba kigenzurirwamo amakuru ajyanye n’aho inyamaswa runaka zadushyizwemo ziherereye.
‘VHF transmitters’ nazo zishobora gufasha umuntu igihe arimo gushakisha izo nyamaswa, akabasha kubona aho ziri.
Umwe mu bagize uruhare mu gushyira utu twuma mu nyamaswa, Richard Harvey, hamwe n’itsinda bakoranaga, babanzaga guzisinziriza inyamaswa kugira ngo bazambike inigi cyangwa utwuma twohereza amakuru, nk’utwo bashyize mu mahembe y’inkura.
Kwambika inyamaswa iri koranabuhanga kandi bituma abazikurikirana babasha kumenya uko zifashe mu mibereho yazo, uko zikora ingendo zimuka ziva ahantu hamwe zijya ahandi, kimwe no kuzibungabunga mu bijyanye n’umutekano wazo.
Dukuze Dorcas