Mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, haravugwa umugabo witwa Nkeragutabara w’imyaka 66, wafashe abana babiri ku ngufu bari mu kigero cy’imyaka umunani n’icumi.
Amakuru y’uko uyu mugabo yafashe abana ku ngufu, yamenyekanye ubwo ejo ku cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020, umwe muri aba bana umubyeyi we yagiye kumukarabya agatangira gutaka.
Uyu mubyeyi yaje kugira amakenga, asaba umwana we kumubwira niba hari uwamufashe ku ngufu.
Ndayishimiye umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kidandali mu Kagali ka Bwisige, yabwiye Rwandatribune.com ko abo bana babafashe ku ngufu bagiye kwahirira amatungo.
Yagize ati:”Nyine amakuru twayamenye ejo ku cyumweru, umwe muri abo bana mama we yagiye kumukarabya arataka amaze gutaka nyina amubaza niba ntawamufashe ku ngufu, niko kumubwira uwo mugabo. Yamufatanye n’undi mwana bombi bari bagiye kwahira. Ubwo mbiherukira uwo mugabo abadaso bari bamutwaye”.
Ibi kandi binemezwa na Manishimwe Jean de la Coix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Bwisige.
Uyu muyobozi yabwiye Rwandatribune.com ko hari hashize iminsi uyu mugabo afashe abo bana, ariko ko bitari byakamenyekanye.
Yagize ati:”Hari hashize iminsi abafashe, kuko amakuru dufite yabafashe ku itariki 3 z’uku kwezi, ubwo rero ejo nibwo nyina w’umwe muri abo bana yagiye gukarabya umwana, arataka niko kugira amakenga abana babajyana kwa muganga, koko basanga bafashwe ku ngufu. Icyo twakoze twahise tubohereza ku Bitaro bya Byumba n’ukekwaho gukora ibyaha ashyikirizwa Polisi”.
Uyu Nkeragutabara aramutse ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu, yahanwa n’ingingo ya 133 iri mu Gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo arirwo rwose
rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana. gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu .
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
NKURUNZIZA Pacifique