Mu karere ka Gakenke Habereye igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge byafatanwe ababicuruza bazwi nk’abarembetsi bo mu mirenge itandukanye igize Aka karere ka.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 cyagaragaaje n’abandi bantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko hari n’ibyafatanwe ababicururiza mu nzu z’ubucuruzi zizw nka boutique ndetse hanafatwa na bamwe mu babikoresha .
Intumwa ya Minisante muri iki gikorwa Bwana Dufatanye Edmond yavuzeko Minisiteri y’ubuzima yahagurukiye kurwanya yivuye inyuma ikoresha ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko kubera ko arizo Mbaraga z’igihugu none no mu minsi iri imbere .
Yatanze urugero ku bana bajyanwa mukigo ngororamuco cy’i Wawa aho 90% by’abariyo baba ari urubyiruko kandi baratangiye gukoresha ibiyobya bwenge bakiri bato.Ngo hari n’ababitangiye bafite hagati y’imyaka 8 ni 10.
Yagize ati: ku bufatanye n’izindi minisiteri ,harimo n’iy’ubutegetsi bw’igihugu na police y’igihugu twahagurukiye kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.”
Nyuzahayo Emmanuel ni umwe mu rubyiruko rwaganiriye na rwandatribune.com.yavuze ko ashimishijwe no kuba abayobozi bafashe umwanya wabo bakaza gutwika ibi ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Turishimye,byari bigiye kuzatumaraho amafaranga ndetse na bamwe munshuti zacu bari barangijwe nabyo.Turanasaba inzego z’umutekano gukaza ibihano kubijandika Mubikorwa by’icuruzwa n’ikoresha ryibiyobyabwenge .”
Nyuzahayo yakomeje avuga ko usanga iyo bafashe ucuruza ibiyobyabwenge akatirwa umwaka umwe cg Ibiri gusa kandi nyamara byangiriza abaturarwanda.
Uhagarariye police Mu karere ka Gakenke DPC Mwiseneza Dieudonne yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ko ibyatwitswe ari bimwe mu byafashwe ariko hakiri ibindi byihishe mu baturage asaba ubufatanye bwabaturage bwo gutangira amakuru ku gihe no kubatungira agatoki aho biri kugirango babirwanye.
Bimwe mubiyobyabwenge byatwitswe harimo Bluesky, Lavita,Kanyanga,Dukene n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mme UWIMANA Catherine yasabye abatuye akarere ka Gakenke gutangira amakuru ku gihe no kureka kwijandika mu bikorwa byo gucuruza cg kunywa ibiyobyabwenge ngo kuko iyo ubikoresha udashobora gutekereza icyaguteza imbere ahubwo uhora warazengerejwe nabyo bikakugira imbata .
MASENGESHO P Celestin
ReplyForward
|