Abaturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Bannyahe (Kangondo II) bavuga ko hadutse abasirikare babahohotera, mu byo bakora hakaba harimo gukubita, gusahura no gusambanya abakobwa n’abagore ku ngufu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakur Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda , Lt Col Innocent Munyengango yahamije ko ayo makuru na bo bayazi kandi ko bamaze guta muri yombi abasilikare batatu bakekwaho ibyo byaha,ubugenzacyaha bwa gisilikare bukaba bwamaze gukora dosiye igiye gushikirizwa ubugenzacyaha bwa gisilikare.
Umwe mu bayobozi b’inzego zibanze muri Kagondo ya II,utashatse ko amazina ye atangaza mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yagize ati: “Ibi bikorwa byari bimaze ibyumweru hafi bibiri,gusa abaturage nabo batinze gutanga amakuru,ariko aho tubimenyeye ku bufatanye na RDF,abo basilikare bahise batabwa muri yombi.”
Uyu Muyobozi asoza yahamije ko muri ako gace umutekano wasubiye mu buryo kandi inzego zibishinzwe zikaba zahumurije abaturage.
MWIZERWA Ally