Umuhango wo gusoza amahugurwa yerekeranye n’ubuhanga mu byo gushakisha no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye mu mazi wabereye mu karere ka Rubavu, uyobowe na Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi, basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri yaberaga mu kiyaga cya Kivu.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’uhagarariye Carabiniere, Colonel Francesco Sessa, Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi; Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda; ACP Safari Uwimana n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ACP Edmond Kalisa.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri ari nayo yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu byo koga no gucubira (Scuba Diving Centre) giherereye ahitwa i Genoa mu Butaliyani.
Carabinieri ikaba ari Jandarumori yo mu gihugu cy’u Butaliyani ifite inshingano zo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.
Asoza aya mahugurwa CP Nshimiyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kongerera ubumenyi abapolisi ashimira abahawe amahugurwa uburyo bitwaye neza biga amasomo bahawe anashimira abarimu babahuguye.
Yagize ati:” Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu guhugura Abapolisi ariko ntabwo yabigeraho yonyine, ninayo mpamvu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Carabiniere, tukaba turi kwishimira umusaruro ayo masezerano arimo gutanga.”
Yashimiye Carabiniere uburyo ifatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byinshi bitandukanye kandi byose bigamije guteza imbere Polisi y’u Rwanda.
CP Nshimiyimana yavuze ko kuba amahugurwa yarahawe Abapolisi 11 gusa atari bake kuko aya mahugurwa asaba ibikoresho n’ubumenyi bikomeye.
Yagize ati: ” Aya mahugurwa bahawe ni ingenzi kandi ni icyiciro cya mbere azakomeza agere no ku bandi.”
Yibukije abahuguwe ko bize ibyiza byinshi ariko bizagaragarira mu kazi.
Yagize ati: ” Mufite akazi kenshi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu by’abakoresha amazi, kureba ko ikoreshwa ry’amazi ryubahirije amategeko, kurwanya magendu ndetse n’ibindi byaha bikorerwa mu mazi, gutabara abarohamye mu mazi n’ ibindi bitandukanye. Ubu bumenyi muhawe muzabukoreshe neza kandi kinyamwuga.”
Yabibukije ko Polisi y’u Rwanda ishima akazi keza bakora ariko ibasaba gukomeza gukora neza, guhora bihugura mu bumenyi butandukanye, gufata neza ibikoresho bahabwa kuko bihenda, kugira imyitwarire myiza, kwirinda ruswa, kurwanya abantu bakoresha imipaka itemewe mu mazi, kurwanya magendu inyura mu mazi, no kwinda ruswa.
ACP Mwesigye uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi yavuze ko amahugurwa bahawe ari ingirikamaro Kandi ko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi
Yagize ati: ” Turashimira abapolisi ba Carabiniere baje kuduha amahugurwa agendanye no gucunga umutekano wo mu mazi. Abahuguwe bize ubwoko 4 bwo gushakisha ahantu habona n’ahatabona, no gukoresha ibikoresho kabuhariwe.
Bize Kandi kurohora ikintu cyarohamye mu mazi bakoresheje imigozi yabugenewe, gukoresha igipimo cy’icyuma gifasha kumva aho igishakishwa kigeze hakoreshwa indangakerekezo, hamwe no gufata amafoto kugera kugishakishwa mu ndiba y’amazi no kugikuramo hifashishijwe umupirwa wabugenewe ushyirwamo umwuka mu ndiba y’amazi ugakoreshwa mu kuzamura icyarohamye.”
Yasoje ashimira abapolisi ba Carabiniere batanze amahugurwa uburyo bisanze mu Rwanda dore ko ari ubwa mbere bari bahageze, yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze ibikenerwa byose ngo amahugurwa agenda neza.
Yashoje ashimira Polisi y’u Rwanda yemeye kugirana umubano na Carabiniere cyane cyane muguhanahana ubumenyi.
Biteganyijwe ko icyiciro cya 2 cy’abapolisi kizitabira aya mahugurwa mu kwezi Kwa 10 aho abazitwara neza bazajya bifashishwa mu guhugura abandi.
Uwineza Adeline