Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’ingabo z’iki gihugu yayoboye inama y’umutekano yanatumiwemo abayobozi b’inteako ishingamategeko imitwe yombi.
Muri iyi nama yibanze cyane ku kwikoma u Rwanda, hagaragajwemo ingamba zafashwe na FARDC ivuga ko yiteguye guhangana na RDF bavuga ko yitwikiriye M23 igafata ubutaka bwa Congo Kinshasa.
Nyuma y’iyi nama Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yabwiye Radiyo y’igihugu ko iyi nama yabaye hamijwe kwishakamo ibisubizo ku bitero bavuga ko barimo kugabwaho n’u Rwanda.
Muyaya yavuze ko muri iyi nama hafashwe umwanzuro wo kongera ingabo muri Teritwari ya Rushuru hagamijwe kurinda umutwe wa M23 [yise Ingabo z’u Rwanda] kuba wafata akandi gace ku butaka bw’iki gihugu.
Agaruka ku byavugiwe muri iyi Nma Muyaya yagize ati:” Ubu bushotoranyi u Rwanda rukomeje kugaragaragaza bisaba ko natwe dutegura uburyo bukomeye bw’ubwirinzi, kugirango ibikorwa byo kubuza abaturage bacu amahoro bihagarare. Repubnulika iharaniraDemokarasi ya Congo ntizongera kwemerera ko hagira na santimetero n’imwe y’ubutaka bwayo ifatwa .”
Muri Iyi nama FARDC bivugwa ko yasabye Guverinoma kwita ku baturage barimo guhunga imirwano bahanganyemo na M23, ndetse inashima abaturage uburyo bakomeje kuyigaragariza urukundo mu kuyishyigikira nkuko byagaragaye mu myigaragambyo yabaye ejo mu mujyi wa Goma.
Ministiri Muyaya yashoje avuga ko RD Congo yiteguye gukora igishoboka cyose mu gushyigikira inzira y’amahoro no kubaha imyanzuro yanzuriwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Nairobo muri Kenya muri Mata 2022.
M23 ku munsi w’ejo yari yatangaje ko itewe impungenge n’ingabo nyinshi zashyizwe mu gace ka Rutshuru.
Iyi nama y’umutekano ibaye mu gihe Congo Kinshasa, ihanganye na M23 imaze gutakaza umujyi wa Bunagana wayifashaga guhahirana na Uganda, cyane ko ukora ku mupaka ibihugu byombi bisangiye.