Impunzi zimuwe n’intambara zo mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ziri mu nkambi zitandukanye zo muri aka gace, ziyemeje kujya kuba imbere y’ibiro by’umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cy’inzara igiye kubanogonorera mu nkambi.
Izi mpunzi zatangaje ko zije imbere y’ubuyobozi kugira ngo zitangarize ubuyobozi ibibazo zifite, kandi zisabe ko hashakishwa umuti urambye ku mutekano muke uboneka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba baturage bavuga ko bakuwe mu byabo n’intambara ziri muri aka gace kandi bagasaba Leta yabo ko bagerageza gukemura ibibazo Leta n’inyeshyamba bafitanye, bityo izi mpunzi zigasubira mu ngo zabo.
Ibi bije nyuma y’urugendo rurerure izi mpunzi zakoze ziva mu mahema yazo atandukanye mu nkambi za Kanyarutchinya, Bulengo, DonBosco, na Rusayo zose ziri mu teritware ya Nyiragongo no mu burengezuba bw’umujyi wa Goma.
Izi mpunzi ziri kuvuga ibi, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko DRC yakubahiriza amasezerano yagiye abera mu bihugu bitandukanye.