Igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gikomeje guhangayikishwa n’ intambara ihora mu gihugu cyabo, kubera ko yatumye abaturage benshi bava mu byabo. Aho abagera kuri 30 % bimuwe mu byabo, muri kivu y’Amajyepfo na kivu y’Amajyaruguru nk’uko bitangazwa n’umuryango mpuzamahanga IOM wita k’ubimukira.
Uyu muryango mpuzamahanga wita k’ubimukira IOM watangaje ko kuva muri Nyakanga abimuwe mu byabo bagera kuri 613.073. Muri bo 97% ni abo muri kivu y’Amajyaruguru, naho 6% ni abo muri kivu y’Amajyepfo.
Ibi bitangajwe nyuma yaho bivugwa ko agace ka Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru ariko kamaze kugira impuzi nyinshi. Kuko 30% by’abaturage bamaze kw’imurwa mu byabo ni abo mu gace ka Masisi, naho Luburo na Rutshuru uko zikurikirana zimaze kwakira 18% byabavanwe mu byabo n’intambara, naho Nyiragongo na Goma bakiriye 17%, Walikale yakiriye 1% bimuwe mu byabo.
Ibintu byakomeje kumera nabi muri Kamena no muri Nyakanga 2023, aho ibitero bya M23 byakomereje mu turere twa Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru, hamwe na Bashali Mokoto na Bashali Kaembe muri Teritwari ya Masisi.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu, mu gace ka Bashali Makoto muri Teritwari ya Masisi barasaba Guverinoma ya Congo gukora ibishoboka byose, ako karere kagasubiramo amahoro n’umutekano, kuko kugeza ubu hakomeje intambara z’ihuza umutwe wa M23 na FDLR.
Jessica Umutesi