Amashusho ya wazalendo agaragara muri Kitchanga mubirori byuzuye umunezero.
Uyu mujyi wa Kitchanga uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’akarere ka Kivu y’Amajyaruguru mu birometero ijana uvuye i Goma.
Nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu munsi ingabo za FARDC zifatanyije na,Wazalendo na FDLR zagabye igitero mu mujyi wa Kitchanga k’umutwe wa M23 ,ingabo za M23 zahise zikura muri ako gace hahita higarurirwa na Wazalendo itangira kibyina itsinzi.
Amakuru Rwanda Tribune ikesha isoko yayo iri mu gace ka Rutchuru avuga ko imirwano ikomeje mu tundi duce dufitwe n’umutwe wa M23.
Wazalendo ifashe aka gace ka kitchanga mu gihe guverinoma ya Congo ihakana ko idashobora kubangamira amasezerano yose yasinye yo guharika ibikorwa byose byabangamira ayo masezerano yaba aya Nairobi ,Bujumbura n’aya Luanda.
Mucunguzi obed.