Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habereye impanuka yagiranye abasirikare bagera kuri 300 ndetse n’abakozi bo mu ndege.
Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023 ubwo indenge yo mu bwoko bwa Antonov yari itwaye abasirikare ba FRDC yakoraga impanuka abasirikare 300 bose yari itwaye bagahita bahasiga ubuzima.
Nk’uko amakuru abitangaza ngo abo basirikare bari berekeje mu muri Katanga bagize gucunga umutekano ngo kuko bikangaga ko mu gihe haba hatangajwe ibyavuye mu matora hahita haba imyigaragambyo ibyo byatumye bohereza abasirikare benshi mu mijyi itandukanye yo muri Congo
Icyakorwa kugeza ubu nti haremezwa neza icyateye iyi mpanuka ariko hari abavuga ko yatewe n’ubwumvikane buke hagati y’abasirikare ubwabo maze umwe mu basirikare ahita aturitsa gerenade.
Kugeza ubu uruhande rwa Leta ya Congo ndetse na FRDC ntacyo ziratangaza kuri iyi mpanuka
Indege zo muri iki gihugu zimaze igihe zarahimbwe akazina k’imva ziguruka, kubera ukuntu inyinshi zashaje, ndetse ngo zikaba ziri mu bihitana abantu benshi ku mwaka bitewe n’impanuka.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com
Byiza kabisa. Nkubu koko kuko cyirombo atari atimo?