Leta y’ u Rwanda yasohoye itangazo ryamaganira kure ibiherutse gutangazwa n’Icyiciro cy’Ububanyi n’amahanga cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinja ingabo z’ u Rwanda RDF kurasa ku baturage bakuwe mu byabo n’intambara bari mu nkambi ya Mugunga iherereye i Goma.
Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, rigaragaza ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ibyatangajwe nta perereza byakorewe bityo u Rwanda rukaba rutagomba kwikorezwa umutwaro w’iraswa ry’inkambi ndetse n’ugutsindwa kwa DRC mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere.
Iraswa ry’iyi nkambi ryabaye nyuma yaho Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zishyize intwaro zikomeye hagati mu nkambi yuzuyemo impunzi. Ni ibintu byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abaganga batagira Umupaka (Les Medecins Sans Frontieres).
Byaje gukurikirwa no kurashisha izi mbunda ndetse byabonywe na benshi barimo abari muri iyi nkambi, ndetse ngo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi ziri muri iki gihugu zakurikiyeho zirasa abari muri iyi nkambi bigaragambyaga kubera kudacungirwa umutekano n’ibindi bibazo.
Ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi ni bwo mu Nkambi ya Mugunga hatewe ibisasu bihitana abantu barenga batanu. Umutwe wa M23 washinje Leta ya Congo kuba inyuma y’iki gitero.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane muby’ukuri ibyabaye muri iriya nkambi, ikavuga kandi ko uruhande rwafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutuma hashidikanywa ku musanzu wayo mu gukemura iki kibazo.
Ni ibintu u Rwanda ruvuga kandi ko bituma hataboneka umuti urambye w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kabi ibi bigatera ingabo mu bitungu uruhande rubi rurimo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umutwe wa Wazalendo, Abacanshuro baturutse i Burayi, Ingabo za SADC ndetse n’iz’u Burundi zidashyigikiye inzira y’amahoro yo gushaka umuti w’ikibazo cya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kandi itazahwema gufata ingamba zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano muri rusange kuko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi n’abandi bategetsi ba Congo batahwemye kuvuga ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ndetse no gukuraho guverinoma ya rwo.
Rwandatribune.com