Manzi Willy, uheruka gutorerwa kuyobora umutwe wa M23 mu mahanga(diaspora), yagaragaje ububi n’ubugome bwa leta ya Kinshasa.
Ni bikubiye mu ibarwa uyu muhuza bikorwa wa M23 muri Diaspora, yashyize hanze akoresheje urubuga rwe rwa X, igaragaza ko abayobozi ba leta ya congo barimo na Perezida Félix Tshisekedi batagira impuhwe na gato z’iki gihugu n’izabagituriye.
Mu minsi mike ishize ni asbwo M23 yahaye Manzi Willy Ngarambe inshingano zikomeye zo kuyiyobora hanze ya RDC, ndetse aza kungirizwa na Muheto Jackson afatanije na Muhire John.
Muri iyi barwa yashize hanze igaragaza ko abayobozi bakuru bo muri leta ya Congo Perezida Félix Tshisekedi, bahora bavuga ko barengera igihugu, ariko nyamara aribo bagisubiza idobwe, ndetse bakaba bagikoreramo n’ubugome ndenga kamere.
Yagize ati: “Abavuga ko barengera igihugu cyacu, mu bayobozi bo muri leta hejuru, abo nibo kandi bahindutse abagikoreramo ubugome ndenga kamere, barabesha abaturage uko bishyakiye, barasahura, barya ruswa, bahorana amagambo abiba urwango mu baturage, n’ibindi.”
Manzi Willy avuga kandi ko aba bayobozi bo muri leta ya Kinshasa barinyuma y’ubwicanyi na genocide ikomeje gukorerwa Abatutsi, haba i Kinshasa no mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yaboneyeho kandi kwamagana abo bayobozi bo hejuru, ndetse agaragaza ko ari abantu bagomba guhagurukirwa bakarwanywa.
Ati: “Ni ngombwa ko turwanya abakora ayo mahano, kandi tukabarwanya ntabwoba dushizemo.”
Manzi Willy wotorewe kuyobora diaspora muri M23 , yahoze ari umusesenguzi n’impirimbanyi y’amahoro ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, aho Abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje gukorerwa genocide bazira yuko ari Abatutsi.
Uyu yagaragaje kandi ko hari abantu baheruka kwicwa mu Burasirazuba bwa RDC ngo bazizwa kuvuga igiswahili nabi, abandi muri abo bazira kuba bafite amazuru maremare, avuga ko ibyo byerekana ubugome budafite ishingiro.
Muri teritware ya Lubero ku munsi w’ejo hashize hishwe abasivile bagera ku 17, bicwa na Wazalendo.
Yakomeje avuga ko Abanyekongo muri rusange bagomba kumenya ko iki ari ikibazo kireba igihugu cyose, kandi ko ababihunga nabo biba bishobora kubageraho.
Anavuga kandi ko Abanyekongo bagomba kwishyira hamwe mu rwego rwo kugira ngo bahuze imbaraga, babone uko barwanya ubu bugome bwa bategetsi ba Kinshasa.
Ndetse kandi yavuze ko Abanyekongo barambiwe n’amaraso akomeje kumenekera muri iki gihugu, ikibabaje akaba amenwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Gusa, avuga ko umwuka w’impundura matwara ukomeje nawo gufata indi ntera, kandi ko bizagira amaherezo meza ku baturage baturiye iki Gihugu.
Ibarwa ya Manzi Willy inavuga ko uturere twa maze kubohozwa na M23 turimo amahoro, bityo ko abantu bagomba kuyiyoboka mu rwego rwo kwishakira umutuzo mwiza.
Avuga ko ingabo z’ umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, zageze muri RDC kuva mu 1999 aho zabanje gukoresha izina rya MONUC, nyuma zitwa MONUSCO mu 2010.
Agaragaza ko nubwo iz’i ngabo zihari zikaba zifite n’ingengo y’imari n’abakozi bakomeye, ntibyabujije ko aka karere gashingwamo imitwe y’inyeshamba irenga 300. Avuga kandi ko iyo ngengo y’imari iza guhabwa abaturage ba Kivu, akarere kari kurushaho kugira amahoro, ndetse kandi avuga ko iyo M23 izakugenerwa bije, byari kuba byarafashije Kivu zombi, kubamo amahoro n’umutekano.
Iyi barwa ya Manzi Willy isoza ivuga ko ‘iriya mitwe y’itwaje intwaro, kandi ikorana na leta ya Kinshasa, imaze kunyaga Inka z’Abatutsi zirenga miliyoni, kandi ko ibyo Monusco yananiwe ku bihagarika, cyangwa byibuze ngo ibe yatanga iyo raporo kuri ibyo byaha bikorerwa mu maso yazo.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yirengagije ubwicanyi, no gusenya imihana y’Abatutsi ba Banyamulenge yasenywe n’iyi mitwe y’itwaje imbunda mu misozi miremire y’Imulenge.
Ndetse kandi avuga ko ikibazo cy’impunzi ko kitagaragazwa neza, ahubwo ko inzego mpuzamahanga zikomeza inkuru zijyanye n’ubutegetsi bushinzwe kwimurwa kwabo.
Manzi Willy yarangije avuga ko imiryango mpuzamahanga ikomeye ko ishobora kuba y’ungukira kuri Genocide ikorerwa Abatutsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga Kandi ko ukuri byanze bikunze kuzagera igihe kukazajya ahabona, kandi kuzatsinda byanze bikunze.
Dukundane Janviere Celine.
Rwandatribune.com