Nyuma y’uko ubwato bwerekezaga I Goma burohamye mu kiyaga cya Kivu ku wa 03 Ukwakira 2024, byagaragaye ko abaturage b’i Goma bashobora kongera guhita nakaga bitewe n’ikirunga cya Nyamulagira.
Nk’uko OVG babitangaza ngo ikirunga cya Nyamulagira gituranye na Nyiragongo, kuva ku cyumweru tariki 12 Ukwakira 2024 cyatangiye kugaragaza umuriro ugurumana mu mpinga y’ibirunga, bigaragarira mu mujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Porofeseri Charles Balagizi, umuyobozi wa siyansi wa OVG yavuganye na lesvolcansnews.net, yasobanuye ko “ ku ruka kw’ibirunga bigizwe n’amazi menshi ava mu mwobo wabyo, ayo masoko agasandarira mu mpande zose”.
Yongeyeho ko amashusho yafashwe na satelite aheruka kwerekana imikorere y’imigezi itatu ya lava, iyambere ikaba imaze gukora ibirometero 7.
Porofeseri Balagizi yagize ati: “Kuva ku ya 13 Ukwakira 2024 ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, i Nyamulagira hagaragaye ibirimi by’umuriro.
Ibi bije mu gihe abakozi ba OVG bakangisha kongera gukora imyigaragambyo yose niba guverineri w’ingabo wa Kivu y’Amajyaruguru atubahirije ibyo yiyemeje mu nama iherutse.
Bamwe mu bakozi bari bemeye gukomeza gutanga serivisi ntoya, bagaragaje impungenge zabo kuri iki kibazo.
Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka muri Gicurasi 2021, aho kuruka kwacyo kwahitanye abantu 32 kandi amazu amagana arasenyuka.
Ibi bimenyetso byo Kuruka bihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza, aho insanganyamatsiko kwari ugucunga neza inkomoko y’ibiza byibasira aka karere.
Rwanda tribune com