Mu ijambo yagejeje ku basirikare bashya bari gutorezwa Kitona Perezida Félix Tshisekedi yizeje aba basirikare ko bagiye gushyira ku murongo iby’imibereho y’abasirikare, ndetse n’imiryango ya bo, mbese bagatezwa imbere kuburyo bushimishije.
Iki kigo cya Kitona kiri gutorezwamo abasirikare bagera kuri 10,200 barimo abagore 300, nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bibivuga.
Kuva iki gihugu cyabaho, uyu niwo mubare munini witabiriye kwinjira mu gisirikare cya DRC icyarimwe, nk’uko bitangazwa na radio-Televiziyo ya leta, RTNC.
Mu kwezi gushize Tshisekedi yasabye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi bakajya “kurinda igihugu cyabo kuko yavugaga ko cyatewe n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23.
Perezida Tshisekedi icyo gihe yavuze ko yagerageje inzira ya diplomasi, ariko nta musaruro ufatika yatanze, bityo yemeza ko igikurikiyeho ari indi ntambwe, yashakaga kuvuga intambara.
Ubwo uyu mugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu yaganiraga n’aba basore n’inkumi, yabizeje ko bagiye kuvugurura igisirikare cyabo, kikareka kuba hasi, ahubwo kikajya mu rwego rwo hejuru nk’uko byemejwe mu itegeko ryashyikirijwe inteko ishinga amategeko.
Yaboneyeho no kwemeza ko igisirikare cyabo cyari hasi, avuga ko ari nayo mpamvu bananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ndetse avuga ko ariyo mpamvu banatewe n’u Rwanda.
Yasoje asaba aba basore n’inkumi kugira ikinyabupfura kugira ngo batazongera kumenyerwa n’amahanga nk’uko byagenze ku Rwanda.
Umuhoza Yves
You prepare for war when there is no war. Ibi nuguta igihe. Its too late!