Ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 17 Ugushyingo 2019, mu masa munane nibwo inkuru yari imaze kumenyekana ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel ku mwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA.
Byabereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Teritwari ya Rutshuru, Gurupema ya Busanza, Lokarite ya Kitagoma, ubwo hateranye bamwe mu bagize urwego rukuru rw’izi nyeshyamba za RUD URUNANA zikemeza ko Colonel Mpiranya Leon Cyprien ahawe ipeti rya General de Brigade agirwa Komanda mukuru nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri ako gace ka Busanza bwabitangaje.
Gen.de brigade Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma ni muntu ki?
RUD URUNANA ishingwa muri 2003, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma yahawe ipeti rya Liyetona ahabwa kuyobora Batayo yitwaga Duwala,ubwo Gen.Afurika Jean Michel yicwaga na Hibou Special Force Col.kagoma yayoboraga Brigade yitwa SAMOSI.
Kagoma Yinjiye mu gisilikare cy’u Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal (EX-FAR) mu mwaka wa 1992 mu Ishuri ry’aba suzofisiye ESSO muri promotion ya nouvelle formule,i Butare muri 1994 yahunze afite ipeti rya Serija,muri 1998 nibwo yinjiye muri ALIR,umutwe waje guhinduka FDLR.
Mu mwaka wa 2000, Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,niwe wayoboye igitero cyishe kikanashimuta abakerarugendo b’Abanyamerika muri Pariki ya Rwindi ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,babiri muri bagenzi be barafashwe bashyikiizwa ubutabera bwa Leta z’unze ubumwe z’Amerika,we aracika.
Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,n’umwe mu bayoboye igitero cyabereye ku isoko rya Kinyandonyi,muri gurupoma ya Binza mu kwezi kwa Gashyantare 2019,gihitana abaturage 14.
Colonel Kagoma kandi azwi mu bitero rurangiza byibasiye uduce twa Mukeberwa,Bwanvinwa,Miliki na Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero,byahitanye abaturage bo mu bwoko bw’abandandi basaga 145.
Yavutse mu mwaka wa 1972 avukira mu cyari Komini Cyeru,Perefegitura ya Ruhengeri,ubu ni mu Murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera,Intara y’amajyaruguru.
Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma,afite umugore n’abana bane bose bakaba bari I Mubende mu gihugu cya Uganda.
Mwizerwa Ally