Musanze: Hatoraguwe uruhinja rwapfuye rwajugunywe mu murima w’ibigori n’amashaza.
Ahagana mu ma saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu , tariki ya 29 ugushyingo 2019 , mu mudugudu wa Nyiraruhengeri ahazwi nko kuri Dos d’ane mu kagari ka Rwebeya , umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, intara y’amajyaruguru hatoraguwe uruhinja rwajugunywe mu murima w’ibigori n’amashaza.
Uyu muziranenge yabonywe n’umwana warimo yahira ubwatsi bw’inkwavu ze bivugwa ko yaba yajugunywe aha hantu ahagana mu masaha ya saa mbiri cyangwa saa tatu za mu gitondo kuko ibahasha (Envelope) yatwawemo yagaragaraga nk’itaraye hanze cyane ko n’imvura yaraye igwa.
Ikinyamakuru Rwandatribune.com kiganira n’uyu mwana w’imyaka 12 wabonye iyi “envelope” ubwo yahiraga ubwatsi bw’inkwavu ze mu murima w’ibigori n’amashaza yavuze ko yabonye ibahasha akagira ngo hari ikindi kirimo ahita ajya gurebamo asanga n’uruhinja rupfunyitsemo.
Aragira ati “Njye nabyutse mu rugo iwacu ngiye kwahira isanduruma y’inkwavu zanjye muri uyu murima , ndimo nahira mbona ibahasha niruka nyisanga ngo ndebe ibirimo. Nkirebamo nsanga n’ibintu bikonje nsuka hasi mbona ni agahinja ibyo njyewe nitaga ‘imari’ , bityo nahise mbibwira umukuru w’umudugudu wa Nyiraruhengeri Mukamusoni nawe ahamagara Polisi ndetse na RIB baraza.”
Ikinyamakuru Rwandatribune.com cyegereye ubuyobozi ngo bugire icyo bubivugaho ariko ntibyakunze kubera buri wese yari yaguye mu kantu cyane ko uwabikoze kugeza na n’ubu dukora iyi nkuru ataramenyekana , gusa bijeje umunyamakuru wa Rwandatribune.com ko iperereza rikomeje kandi ko bazagira icyo batangaza nyuma y’iperereza.
Bamwe mu baturage bihereye ijisho aya mahano baganira na Rwandatribune.com bagaye cyane ibikorwa nk’ibi by’ubunyamaswa aho uwitwa Majawamariya Béatrice yavuze ko birenze ubunyamaswa ariko na none agaruka ku ngeso mbi y’uburaya bwiganje mu gace kazwi nka Gashangiro. Aha aragira ati” Uburaya buri hanze aha burakabije kandi burimo n’abakuze ndetse n’abanyeshuri. Gusa uwabikoze nashakishwe ashyikirizwe inzego z’ubutabera zimuhane by’intangarugero.”
Si Mujawamariya Béatrice waganiriye n’ikinyamakuru Rwandatribune.com gusa kuko n’uwitwa Mukandori Anne Marie
nk’umurezi yavuze ko ibyaha byo gukuramo inda byeze.
Aragira ati “Birarenze , usigaye ubona umwana w’umukobwa yiga yikodeshereza inzu , ntatinye kujya mu kabare ndetse afite n’itumanaho (Télephone) rigezweho ataguriwe n’ababyeyi nk’ibyo ni ibiki? Ikindi nuko n’igitsure cy’ababyeyi cyagabanutse. Uretse n’aba bana kandi hari n’abagore basigaye barara mu tubare banywa inzoga n’abagabo. Ibi byose nibyo bibyara inda zidateganijwe byo ntandaro yo kuniga impinja nk’izi. Leta nigire icyo ikora mu kurwanya ubu bwomanzi.”
Dukora iyi nkuru , uyu Rukarabankaba , Runigampinja , Nyakwihekura ntiyari yakabonetse ariko iperereza rirakomeje kandi icyizere ngo ni cyose ko ashobora kumenyekana agashikirizwa ubutabera kandi n’ikinyamakuru Rwandatribune.com kizakomeza nacyo kibikurikirane.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, zikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.
Ingingo ya 123 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.
IRASUBIZA Janvier.