Kapiteni Kabatsi wari muganga wa Gen.Afurika Jean Michel yishwe biturutse ku mvururu zatumye izi nyeshyamba zisubiranamo ubwazo.
Kapiteni Kabatsi wari muganga wa Gen.Afurika Jean Michel yishwe biturutse mu nvururu zatumye izi nyeshyamba zisubiranamo ubwazo ,kuri uyu wagatandatu taliki ya 30 Ugushyingo sambiri mu gace ka Binza,Teritwari ya Rucuro ho muri Congo,habaye kurasana gukomeye mu duce twa Giseguro na Kabindi hose ni muri Binza,kuva sambiri za mu gitondo kugeza sasaba.
Amakuru Rwandatribune.com ikesha ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ya Binza,intandaro yo kurasana yatewe n’uko abagize Comite de crise(komitey’inzibacyuho)y’inyeshyamba za RUD URUNANA ikuriwe na Col Kagoma yemejeko Capt.Kagoma,Kapiteni Bushegeri na Koloneri Radu Didace baba aribo bagambaniye Gen.Afurika Jean Michel,iyi komite yemeje ko abakekwaho ubugambanyi bose bicwa.
Imirwano yadutse ubwo aba ba ofisiye bakwaga intwaro ngo bahabwe igihano nabo batangira kurasa birwanaho iyi mirwano ikaba yaguyemo inyeshyamba 14 ku ruhande rwabari baje kubambura intwaro na Kapiteni Kabatsi akaba yaguye mu mirwano.
Umutwe wa RUD URUNANA umaze iminsi urangwa no gusubiranamo kuva aho Jean Michel yiciwe hamaze kwicwa abarwanyi 24 bose bashinjwa kumugambanira mu bandi twabashije kumenya n’uwitwa Sgt Rurayi na Ntare bavuye muri P5 igice cya Maj(LTD)Mudasiru Habib,uri mumaboko y’ubutabera bw’uRwanda iki gikorwa cyo guhora kikaba cyarasizwe mu maboko ya Kapiteni Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana afatanyije na Kapiteni Rukundo Chris.
Mwizerwa Ally