Rubavu:abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana,barasaba ko Lt.Col.Manudi Asifiwe yaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.
Mu kiganiro cyo kuwa 04 Ukuboza ,Umuvugizi wa FARDC Maj.Ndjike Eric Kaiko yagiranye na BBC asobanura ku itabwa muri yombi rya Lt.Col.Manudi Asifiwe wari ukuriye umutwe udasanzwe wa FDLR bita CRAP,yavuze ko Leta ya Congo igiye kumwohereza mu Rwanda agahabwa ubutabera.
Abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana ho mu Karere ka Rubavu,bakiranye igishika ayo makuru,mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com,ukorera I Rubavu. Bagaragaza ko Lt.Col.Manudi Asifiwe yayoboye ibitero byagiye bibibasira ubugira gatatu mu mataliki atandukanye n’ubwo yagiye asanga Ingabo z’uRwanda ziri maso,ntihabuze abaturage bagiye bicwa n’amasasu ndetse akagira ibyo yangiza.
Aba baturage baravuga ko bishimiye ko leta y’ u Rwanda ikomeje kugirana imikoranire myiza na Leta ya Congo bakaba bakomeje gufata abagizi ba nabi babahekuye bakavuga ko babangirije n’ibyabo bakwiye kuzanwa aho bagiye bakorera ayo mahano bakabiryozwa Mukamana (Amazina twamuhibye kw’umutekano we)yangirijwe imitungo ndetse harimo amazu ye.
yagize ati “tukimara kumva inkuru yifatwa ry’uriya mugabo, kandi tukaba twarumvise ko ariwe waruyoboye icyo gitero twishimye, kandi dushima n’Imana kuko yaduhoreye twumva ko bamutuzanira akaza hano tukamureba tukamushinja nibyo yadukoreye kumugaragaro” Uwineza(izina twamwise k’umutekano)yiciwe umugabo bari bamaranye amazi atatu yagize ati “ banyiciye umugabo tukiri abageni kuba yafashwe rero natwe tumvishe bitunejeje kubera ibibi yakoreye abacu kuko yaraduhemukiye cyane njyewe numva mubonye ntazi icyo namukorera gusa Imana izabimubaza kandi na leta izabidufashemo aze ino iwacu aburanishirizwe imbere yacu abe aritwe tumushinja cyane cyane ko aritwe byagizeho ingaruka”
Bimwe mu bitero bizwi Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi,byibasiye agace k’amajyaruguru ndetse no muri Congo Mumwaka washize 2018 mukwezi kwa 12 nibwo abarwanyi ba FDLR Bayobowe na Lt colonel Asifiwe bagagabye igitero mu murenge wa Busasamana na Bugeshi bakangiriza imwe mumitungo y’abaturage harimo n’amazu ndetse n’Umurenge SACCO BUGESHI warangirijwe.
LT colonel HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi akaba yari komanda wa CRAP SPECIAL Force umutwe wa kabuhariwe wa FDLR. Mu bindi bitero yakoze hari cyo kuwa 11/05/2012 no kuwa 13/05/2012 muduce twa Lingende na Ufamando ho muri Kivu y’Amajyepfo ibi bitero byahitanye abantu 22 naho 16 barakomereka.
Mu mwaka wa 2012 taliki ya 27/11/2012,Lt.Col Manudi yayoboye igitero cyishe abasivili mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi,ndetse binemezwa n’Uwari Umuvugizi wa FDLR Bazeyi La forge uri mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda mu kiganiro yagiranye na BBC.
Tugarutse mu mwaka wa 2012,FDLR yagabye ibitero bibiri bitandukanye ahitwa Bisate muri Kinigi mu Karere ka Musanze byahitanye umwe mu bagaride ba Pariki y’ibirunga n’ibindi byakozwe mu murenge wa Busasamana byayobowe na Gen.Gakwerere yungirijwe na Lt.Col Manudi.
Hiyongeraho n’ibindi byakozwe muri 2018 ahantu hatandukanye yaba mu Rwanda no muri Congo,Lt.Col Manudi ubwe yari ayoboye,mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda mu ngingo yacyo ya 206,ihanisha igifungo cy’imyaka 15,ingingo ya 200 yo ihanisha igifungo cy’imyaka 10 kugeza kuri 15 umuntu wese ushinga umutwe witwaje intwaro.