Perezida w’Angola, João Laurenço yongeye gutumira Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu nama y’igitaraganya iraba kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020.
Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola (MOFA), iyi nama izabera i Luanda iziga ku mutekano ndetse n’umubano w’akarere.
Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu bane igiye kuba nyuma y’indi yabaye tariki ya 21 Kanama 2019, yasinyiwemo amasezerano yo kugarura mu buryo umwuka utari mwiza icyo gihe wari umaze hafi imyaka ibiri utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, Laurenço na Tshisekedi baba abahuza.
Iby’aya masezerano ntibyagezweho ndetse nta n’ikimenyetso kigitanga icyizere ko hari icyagerwaho cyiza. Habaye inama ebyiri zahuje abayobozi bahagarariye ibihugu byabo (Adhoc Commission ) bashinzwe kubera ishyirwamubikorwa ry’aya masezerano.
Imwe yabereye i Kigali tariki ya 16 Nzeri 2019, indi ibera i Kampala tariki ya 18 Ukuboza 2019 ariko byagaragaye ko nta cyagezweho ndetse byarangiye impande zombi zitumvikanye ku ngingo zimwe na zimwe zishyamiranyije ibi bihugu.
Icyizere cyabaye nk’ikije ubwo izi mpande zombi zari zimaze gutera intambwe ntoya; imwe ya Uganda yafunguye Abanyarwanda 9 tariki ya 11 Mutarama 2020 byavugwaga ko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, u Rwanda na rwo rwafunguye Abagande 4 bari bafunzwe bazira kwinjirira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe.
Aba bose boherejwe mu bihugu byabo gusa nk’uko abayobozi babivuze, hari hakiri urugendo rurerure. Ibi byarabaye, abantu bagira ngo koko ibintu byasubira mu buryo ariko mu minsi ishize hagaragaye guterana amagambo kwa bamwe mu bayobozi, ingingo ari za zindi zatumye ibihugu bishyamirana, za zindi ibihugu byombi bishinjanya.
Nk’uko inkuru zabanjirije iyi zabivuze, ntabwo amazi ararenga inkombe. Birashoboka ko ibi bihugu byacoca inzigo bifitanye, bibifashijwemo na Perezida
Laurenço na Tshisekedi, hakaba hari icyizere ko iyi nama yavamo umusaruro mwiza kurusha izatambutsa zitagize icyo zigeraho.
Mu byifuzwa cyane bigomba kwitabwaho ni ukwiga ku mpamvu ibyemejwe bitigeze byubahiriza, imbogamizi zahabaye maze hashakwe uburyo buvuguruye bwatuma ibi bibazo bikemuka burundu, ahasigaye hakaba ah’u Rwanda na Uganda nyuma yo kuva i Luanda.
Ibi ni byo Abanyarwanda ndetse n’Abagande bifuza kuko byatuma bongera kugenderana no guhahirana, umubano wabo ukongera ukaba uwa kivandimwe nk’uko byari bimeze mu bihe byashize.