Abantu 20 bapfiriye mu kugwirirana kwabereye mu rusengero rudatwikiriye ku kibuga cyo mu mujyi wa Moshi mu majyaruguru ya Tanzania.
Abo bo mu itorero rya Pantekoti babyiganaga bagerageza gukora ku “mavuta ahawe umugisha” yasutswe ku butaka na pasiteri. BBC Dukesha iyi nkuru yavuze ko Abarokotse bavuze ko Pasiteri Boniface Mwamposa – we wiyita ‘intumwa’ – yabwiye abitabiriye amasengesho babarirwa mu magana ngo basohokere mu muryango umwe werekeza aho yari yasutse ayo mavuta.
Ni bwo bahise babyigana ngo basigwe ayo “mavuta yahawe umugisha”, nkuko bivugwa na Kippi Warioba ukuriye polisi mu karere ka Moshi,Perezida John Magufuli yihanganishije abo mu miryango yabuze abayo.
Yanasabye inzego z’umutekano ko ubutaha zigomba kujya zigenzura neza ingamba zijyanye n’umutekano mu gihe hagiye kuba amakoraniro manini mu gihugu.
Abo bari bitabiriye amasengesho y’ejo ku wa gatandatu nijoro babyiganiye kunyura ahasutswe ayo mavuta bizeye ko byatuma bakira indwara barwaye.
Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Peter Kilewo, umwe muri bari bitabiriye ayo masengesho, avuga ko byari “ibintu biteye ubwoba”, ko “abantu bahonyoranaga nta mpuhwe, ari nako baterana inkokora”.
Yongeyeho ati: “Byari bimeze nkaho pasiteri yari amaze kuhajugunya ikirundo cy’amadolari”.
Polisi yataye muri yombi uwo pasiteri, ubu akaba ari guhatwa ibibazo.
Bwana Warioba yavuze ko abategetsi bari kureba niba hari abandi bakomeretse cyangwa bapfuye bajyanwe ku bigo nderabuzima n’ibitaro byo hafi aho.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Byabaye nijoro kandi hari hari abantu benshi, rero birashoboka ko haboneka abandi bapfuye cyangwa bakomeretse.
Mwizerwa Ally