Muri RNC hashobora kuvuka irindi Shyaka rya gatatu rya Leah Karegeya
Mu nyandiko yaciye mu kinyamakuru inyenyeri news kuwa gatatu tariki 5 Gashyantare 2020 kikaba ari kimwe mubinyamakuru bikorera hanze y’urwanda kiyobowe na Noble marara , abaheruka kwegura m’ubuyobozi bwa RNC bandikiye ibaruwa ubuyobozi bukuru bwiri huriro.
Mwiyi baruwa Yashizweho umukono na Lea karegeya, Jean Paul Turayishimye, Odette Nyiraneza, Anicet Karege na Emile Rutagengwa , itangira ivuga ko RNC yamaze gutakarizwa ikizere n’abanyarwanda bingeri zose kubera imikorere idahwitse y’abayobozi bayo ndetse ko yagambaniye abari barayiringiye bose.
Bakomeza bavugako banditse ino baruwa bashingiye k’ubibazo n’ingorane RNC imaze igihe ihura nazo kuva yashingwa
Bati: “turabibutsa ko RNC igitangira yarigizwe n’abanyamuryango b’ingeri zose harimo n’abimena nka Dr Murayi Paulin, Dr Rudasingwa theogene , Kazungu Jean , Bwayihuku Mathias, Gahima Gerald, nsabimana Callixte, Nahimana Straton., Jonathan musonera, ariko Bose baje kwitandukanya namwe k’umpamvu ze tuzi twese Kandi namwe muzi ubwanyu.
” ikindi kiyongeraho muri iyi baruwa bakomeza bavuga ko, RNC imaze Kuba iciro ry’imigani ndetse no gutakarizwa ikizere n’abanyamuryango benshi b’imena , harimo n’ababuriwe irengero ubwo bari mukazi arimwe ubwanyu mubagambaniye Kandi ari bagenzi banyu aha twavuga nka, Ben rutabana , Major Nkubana Emmanuel, Mafurebo Bosco n’abandi
Hari n’abandi benshi bapfiriye mu mashyamba ya Congo nka kapiteni Sibo n’abandi bafungiye i Kigali twavuga nka Maj.Mudasiru byose bikba byaratewe n’imiyoborere mibi.
Harabo mwagiye mweguza kubera ko banengaga imikorere yanyu idahwitse ,ndetse n’abandi bagiye begura kubushake kuberako ntacyerekezo mwaberekaga.”
Muri iyi baruwa kandi bongeraho ko ibi byose byatewe n’uko abayobozi bakuru ba RNC batengushye , bakanagambanira abari barabayobotse ndetse ibi ko bigaragaza ubushobozi bwabo bucye mu miyoborere no gukemura ibibazo
Bati,Ibi bigaragaza ubushobozi bwanyu buke mu kuyobora no gukemura ibibazo bimaze iminsi byarashegeshe Ihuriro, dore ko hagiye habaho gusubiramo ibyaha inshuro nyinshi ariko ntimwigeze mubasha gusubiza ibintu mu buryo habe no kugira icyo mukosora, ubu Ihuriro rigeze aharindimuka.
Muri make bitewe no kutagira ikerekezo n’imiyoborere yanyu mibi RNC yatakarijwe ikizere n’abari barayiyobotse ndetse bamwe yabagize ibitambo.
Bakomeza bavugako ko bitewe n’ubushobozi buke ubuyobozi bwa RNC bwagaragaje ndetse no gukoresha nabi umutungo w’ihuriro;
Kuba baratengushye abayoboke bayo , ndetse no kuba abayobozi bakuru barahisemo gutangaza ibinyoma babicishije muri bimwe mu bitangazamakuru , ibyemezo bipfuye, n’ibindi byinshi bibishamikiyeho abayobozi bariho ubu bakwiriye kwigirayo hakabaho RNC nshya ndetse hagashirwaho Indi komite y’agateganyo itarimo kayumba nyamwasa n’agatsiko ke bati”
“Turabasaba ko hagakwiye kubaho RNC Nshya ndetse abayobozi Bose bakuru harimo kayumba n’agatsiko ke Bose bakegura ,turabasaba guha agaciro ino nyandiko tubahaye, ndetse tukaba tunabimenyesha n’abandi Bose batengushwe na RNC,bimenyeshejwe Jerome Nayigiziki Umuhuzabikorwa m’ukuru w’ihuriro rya RNC.
Iyo ugendeye kuri iyi nyandiko yanditswe n’aba bahoze mu ihuriro rya RNC bakuriwe na Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimiye,byerekana neza ko ibyo basabye biramutse bidakurikijwe na Kayumba Nyamwasa biteguye guhita bashinga ishyaka ryabo,dore ko uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimiye na mushiki wa Ben Rutabana Madame Tabita Gwiza arirwo rufite imbaraga nyinshi yaba kubantu ndetse n’amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bya RNC,cyane ko Ben Rutabana na bashiki be bari barashinze ikigega cyiswe Umurage wa Rwigara cyanyuzwagamo imisanzu myinshi ifasha RNC.
Hategekimana Jean Claude