Ubucukumbuzi: Opozisiyo nyarwanda mu nzira y’umusaraba igice cya kabiri
Mu nkuru y’ubusize y’igice cya mbere twabagejejeho yagiraga iti; https://rwandatribune.com/blog/2020/02/02/ubukumbuziikiswe-opozisiyo-nyarwanda-mu-nzira-yumusarabaigice-cya-mbere.
Ubushize twagaraje uburyo abantu bari muri opozisiyo bamaze igihe bari mu nzira y’amayobera bitewe no gucikagurika mo ibice hagati yabo, ahanini bishingiye ku nyungu zabo bwite, gushaka kwigwizaho imitungo kuri bamwe ari nako banyunyusa imitsi baka imisanzu ubutitsa imisanzu y’ababari inyuma yiswe ngo niyo kubohoza igihugu, ndetse bamwe bakanizezwa imyanya mu butegetsi bazaba bashinze.
Ikindi kivugwa muri izi opozisiyo, ni abayobozi bayo bishyira hejuru kuri bamwe, mu bigenda bishimangirwa ku mbuga nkoranyambaga z’abayoboke babo, aho ku rubuga rwabo bise P5 Ibitubabaje banenze bikomeye imyitwarire ya opozisiyo ndetse bagaragaza kuba batakiyifitiye ikizere bavuga ko ntacyo yabagezaho.
Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru turababwira uburyo benshi mu bagize opozisiyo bakomeje kuba imbata z’ivangura rishingiye ku moko n’uturere .
Ikibazo cy’uturere n’amoko ni bimwe mu bintu byakomeje kuranga ndetse no kumunga abiyita ko barwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Abarwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda ubasanga mu mashyaka menshi atandukanye ndetse adafite n’icyerekezo kimwe.
Haba mu bitekerezo ndetse n’umurongo wa politiki bagenderaho, bakaba barangwa no kudahuza ahanini binshingiye ku kuba bibona mu ndorerwamo y’amoko n’uturere kurusha uko bibona nk’abanyarwanda aho bamwe biyita abahutu, abandi abatutsi .
Abandi ngo “Kiga“, n’aho abandi ngo “Nduga“. Ndetse nkuko benshi mu banyarwanda babizi iki ni kimwe mu byatumye habaho imbarutso yo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bisobanuye ko kenshi muri aya mashyaka ya opozisiyo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo Padiri Nahimana yatangazaga ko agiye kuza mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko yagera muri Kenya akavuga ko yimwe viza imwinjiza ku butaka, benshi mu bahezanguni babarizwa muri opozisiyo baramurakariye cyane bavuga ko n’ubundi ari umushi w’umunya Cyangugu .
Nyamara n’ubwo Padiri Nahimana Thomas yatangaje ko yangiwe kuza gutanga kandidatire mu Rwanda, amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko hari hamaze gukusanya akayabo k’ibihumbi 100 by’amadorali akomoka ku misanzu y’abanyarwanda baba hanze,
Uyu mu Padiri yahagurutse i Burayi n’umugore bivugwa ko ari ihabara rye witwa Kansime bageze muri Kenya barya ubuzima ubundi bakwirakwiza amafoto bicaye ku kibuga cy’indege cya Kenya barangije bisubirira i Burayi, ubu bari kwirira inoti.
Mu mwaka wa 2017 yasizeho icyo yise Leta y’u Rwanda ikorera mu buhungiro anashyiraho guverinoma, ntibyateye kabiri isenywe n’amacakubiri, iyo guverinoma ihenuka burundu.
Kuva icyi gihe buri wese yagize icyo avuga kuri Padiri Nahimana uwitwa Kagabo yagize ati:” n’ubundi abashi b’abanya Cyangugu nibo bateje akaga abanyarwanda n’u Rwanda” aha bashakaga kuvuga Twagiramungu Rukokoma na Padiri Nahimana.
Undi nawe amusubiza agira ati:” Abanya Cyangugu bajya koreka u Rwanda nibo bakoze coup d’etat?, bwacya bakarimbagura abanyapolitiki bose bakomoka Gitarama na Butare?. Abo banya Cyangugu se nibo bateye ubwironde bw’uturere? aho Karago, Giciye basimbura utundi turere tw’u Rwanda muri byose, abakiga babikoze bazabyicuze,abantu b’ibisahiranda gusa urabona aho batugejeje.
Undi wiyise Peace nawe amusubiza agira ati:” urerekana urwango ufitiye abakiga, nkaho wari wabuze aho usukanura urwango ubanga,mujye mwirirwa mutumbisha imitima yanyu ngo muri muri za kiga na nduga.
Mu mwaka wa 2013 ubwo Twagiramungu Faustin yageragezaga guhuza amashyaka akorera mu buhungiro avuga ko bigamije gushyira imbaraga hamwe kugirango bazabone uko bahangana na FPR mu matora yarateganyijwe 2017, ikibazo cy’amoko n’uturere byakomeje kubabera intambamyi ndetse birangira ntacyo bagezeho nibisanzwe, bamwe bemeye kwitabira inama zibitegura abandi barabyanga bashingiye kuturere n’amoko bakomokaho.
Umwe yagize ati: Maze iminsi nkurikirana Imikorere ya opozisiyo , ariko nasanze tumeze nka babandi batwika inzu bagashaka guhisha umwotsi.
wakora impinduka nawe ubwawe utabanje guhinduka? turavugako dushaka guca ivangura ariko nasanze ibyacu birutwa n’ubutegetsi bwa Kigali, ubuse ninde uyobewe ivangura rirangwa muri P5?
Iyo usesenguye izi nyandiko zirirwa ku mbuga nkoranyambaga usanga bene abo banyapolitiki birirwa mu ivangura ry’amoko,ivangura ry’uturere ku buryo,umunyarwanda yaciye umugani ngo ntawe utanga icyo adafite,uhereye kuri Twagiramungu Faustin kuva mu mwaka wa 2003 amaze kujya mu mashaka arenga umunane aho twavuga nka CPC,FCLR,RDI RWANDANZIZA nayandi….
HATEGEKIMANA Jean Claude