Barafinda ashobora kwitaba RIB hakoreshejwe urwandiko ruzana uregwa ku gahato (Mandat d’amener)
Kuwa 10 Gashyantare 2020 nibwo Bwana Barafinda Sekikubo yari yahawe inyandiko imuhamagara kwitaba urwego rukuru rw’ubugenzacyaha RIB,kugirango yisobanure ku byo aregwa.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB Madame Umuhoza Marie Michelle mu kiganiro yagiranye n’Igihe.com.
Bidateye kabiri Bwana Barafinda yahise yirukira ku bitangazamakuru bya hano mu Rwanda n’ibinyamakuru byo hanze,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yavuze ko adashobora kwitaba uru rwego ko hari amahamagara yahawe nimero batunvikanyeho we na RIB,akaba avugako yasabye RIB kuza iwe iwe muri Perezidanse,ibyo batari kunvikana bakabikemura.
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda code penal,itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha cyane cyane mu ngingo ya 31 iragira iti: ,urwandiko ruzana uregwa ku gahato ruhabwa uwanze kwitaba umugenzacyaha,rutangwa n’Umushinjacyaha,muri iyi ngingo kandi umushingamategeko avuga ko urwandiko ruzana umuntu ku gahato atari urwandiko rufunga.
Bisobanuye ko mu ngingo za kiriya gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda code penal,itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha giha ububasha RIB kwaka ubushinjacyaha inyandiko izana ku gahato Bwana Barafinda Fred kugirango atange ubusobanuro ku bijyanye n’ibyo aregwa dore ko iri tegeko ritateganyije ihamagara rya kane.
Mwizerwa Ally