Hamaze iminsi igera ku icumi, umuturage wo mu mudugudu wa Gashishori, Akagari ka Gatare mu murenge wa Ruhunde ho mu karere ka Burera, yitabye Imana aguye mu biro by’umurenge aho yari amaze iminsi itatu afungiwe.
Urupfu rw’uyu muturage Habumuremyi Télesphore rukaba rwibazwaho byinshi n’abantu barwumvise, by’umwihariko abaturanyi be ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu mu rwego rw’amategeko.
Rwandatribune.com iganira n’abaturanyi be, basabaga ko urupfu rwanyakwigendera rwakorwaho iperereza ryimbitse hakamenyekana imvo n’imvano yarwo doreko bo ngo bakeka ko yaba yarishwe n’inkoni yahakubitiwe.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye amenyekana kubera umutekano we yagize ati‘’Mu ijoro ryo kuwa kabiri, tariki 04 rishyira kuwa gatatu, kuya 05 Gashyantare 2020 ngo nibwo umugabo witwa HABUMUREMYI Télesphore bakundaga kwita Sinawari utuye mu mudugudu waGashishori akagari ka Gatare mu murenge wa Ruhunde, Akarere ka Burera, yafashwe n’abashinzwe umutekano b’urwego rwa DASSO bamukuye iwe mu rugo, bamutwara ntacyo bamufatanye ari kumwe n’undi mugenzi we.’’
Aha ninaho Rwandatribune.com ihera yibaza ngo nihe hafungirwa umunyacyaha ? Ese afungwa nande? Ryari?
Ubusanzwe nkuko amategeko abiteganya habaho imikorere y’icyaha, ubwinjiracyaha cyangwa se ubufatanyacyaha mu buryo butandukanye.
Rivuga ko iyo ari ubwinjiracyaha,ubufatanyacyaha cyangwa se gatozi , byose bihanwa kimwe ndetse n’ababikoze bagahanwa kimwe.
Itegeko rivuga ko iyo ukekwaho icyaha yafatiwe mu cyuho ahita akorerwa Dosiye , igashyikirizwa ubushinjacyaha, nabwo mu gihe cy’ amasaha mirongo ine n’umunani (48 hrs) agashikirizwa urukiko akaburanishwa.
Ni mu gihe iyo ukekwa adafatiwe mu cyuho ,amategeko ateganya ko ashobora guhamagazwa n’ubugenzacyaha, akitaba cyangwa se ntiyitabe, byose birashoboka ariko na none uwatorotse ntibimukuraho icyaha akomeza gurikiranwa( Jugement par Contimace).
Nkuko itegeko ribisobanura ngo ukekwaho icyaha , iyo yitabye ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha ashobora kubazwa agataha cyangwa se agafungwa ku mpamvu zitandukanye zirimo ibimenyetso bihagije bimuhamya icyaha ( Indices sérieux de Culpabilité) , ku mucungira umutekano cyangwa se birinda ko yasibanganya ibimenyetso.
Kuri iyi ngingo, ugomba gufunga ni ubifitiye ububasha mu ifasi akoreramo(Compétence générale territoriale), nkuko biteganywa n’itegeko bitewe n’impamvu zikomeye zituma afungwa mbere y’urubanza.
Nyuma y’uko ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha buketseho umuntu icyaha , bwihutira gukora Dosiye , uregwa akisobanura kandi afite n’umwunganira nkuko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya.
Uretse n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, n’itegeko Nº 027/2019 ryo kuwa19/09/2019, ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 68 irabisobanura aho igira iti‘’ Umuntu wese ufunzwe n’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha agomba kumenyeshwa icyo afungiwe kimwe n’uburenganzira bwe burimo no kubimenyesha, umwunganira n’undi wese yashaka kubimenyesha.
Iryo menyesha rishyirwa mu nyandiko mvugo n’umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha akayishyiraho umukono hamwe n’ukekwaho icyaha.’’
Ni mu gihe mu ngingo yaryo ya 69 igaragaza aho ufungwa agomba gufungirwa n’umufunga.
Igira iti‘’Umuntu ufunzwe n’Ubugenzacyaha cyangwa n’Ubushinjacyaha ntashobora na rimwe gufungirwa muri gereza cyangwa se ahandi hantu hatari mu nzu yabigenewe iri mu ifasi y’aho Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha akorera cyangwa aho Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha wagisirikare akorera iyo ukekwaho icyaha ari umusirikare, uwo bafatanyije n’icyitso cye.
Iteka rya Minisitiri ufite umutekano w’imbere mu gihugu mu nshingano ze rigena amazu Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha bufungiramo ukekwaho icyaha. K’ukekwaho icyaha agomba gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha bwagisirikare, ayo mazu afungirwamo agenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ingabo mu nshingano ze.’’
Nyuma yo kumva no kubona aya mategeko yose, Rwandatribune.com iribaza iti<<Ese nyakwigendera Habumuremyi Télesphore yafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko?>>
Rwandatribune.com imaze gusesengura no kubona neza uburyo nyakwigendera Habumuremyi Télesphore yafunzwemo n’aho yafungiwe isanga bihabanye n’amategeko ,biba ngombwa ko ivugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde Majyambere Didace ariko ntiyagira icyo ayitangariza gishoboka kuko yasubije ko nta mwanya afite ngo ko ari imbere y’ubugenzacyaha (RIB).
Aragira ati<< Ndi imbere ya RIB, ntacyo nabasubiza , gusa nyuma y’iminota mirongo itatu ndabahamagara>>.
Dukora iyi nkuru ntiyongeye kwitaba itumanaho ry’umunyamakuru wa Rwandatribune.com
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avugana na Rwandatribune.com , avuga ko ibyabaye by’urupfu rwa Habumuremyi Télesphore wapfiriye mu biro by’umurenge wa Ruhunde aribyo koko , gusa ngo yafungiwemo kubera kuba kure ya Polisi ariko ko bari bahamagaye Polisi ngo ize ibatware doreko bari babiri.
Aragiraati<<Iby’urupfurw’uwomugaboHabumuremyiTélesphorenibyo. YafashwekokonaDasso , afungirwakumurengewaRuhunde , dutegerejekoPolisiyazaikamutwarakuriSitasiyoyaPolisiyaNemba , bazagutindaaribwonyumay’iminsiitatuyajegupfa. Umurambowajyanywekwamugangangoukorerweisuzumahagaragazweicyamwishe.>>
Nubwo uyu muyobozi w’Akarere ka Burera avuga ko hategerejwe imodoka ya Polisi ikabura ,ntibyari kumara iminsi itatu yose abantu bagifungiye ku murenge kandi hari imodoka mu karere ka Burera ishinzwe by’umwihariko kurwanya ibiyobyabwenge no gutwara ababyijandikamo hirya no hino mu nzego z’ubutabera.
Ibuze kandi hagombaga no kwitabazwa iy’umunyamabanga nshingwabikorwa cyangwa indimodoka y’Akarere.
Urupfu rw’uyu mugabo Habumuremyi Télesphore w’imyaka 32 wasize umugore n’umwana umwe w’imyaka 5, rukomeje guteza impagarara mu baturanyi be aho batunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde ko bukwiriye kubibazwa.
Igendeye kuri iri kosa ryakorewe mu murenge wa Ruhunde, Rwandatribune.com yanyarukiye no mu yindi mirenge itagira Polisi isanga hakiri imirenge n’utugari tugikora bene iri kosa kuko nko mu murenge wa Rwaza, ku cyumweru, tariki ya 09 Gashyantare 2020, hafungiwe umuturage witwa Hategekimana Jean Claude, akararamo nyuma akaza gushyikirizwa RIB ku munsi wakurikiyeho.
Ni nyuma y’aho mu murenge wa Nkotsi mu kwezi k’Ukwakira na none Rwandatribune.com yahasanze abandi bagabo 2 bari bahafungiye bazira ubujura.
Uwo wapfiriye ku biro by’umurenge siwe wenyine wari wafashwe muri iryo joro kuko bari bafashwe ari babiri bombi bo mu mudugudu umwe, uwo wundi rero nyuma y’uko mugenzi we ashizemo umwuka ngo akaba yarahise ajyanwa muri“ Transit center”, ibi bamwe bakunze kwita ibigo by’inzererezi.
SETORA Janvier