Jean Paul Ntagara ubarizwa muri RNC igice cya Leah Karegeya yarusimbutse muri Canada
Muri iki gitondo cyo kuwa 15 Gashyantare 2020 nibwo inkuru yabaye kimomo,ahamya ko Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada Bwana Jean Paul Ntagara yatewe n’abantu atabashije kumenya abaribo bari bifutse mu maso bamusanga mu modoka babanza kumena ibirahuri bashaka kumutera ibyuma abasha kubaca muri humye araruka.
Ibi byabaye mu masatatu z’ijoro ryo kuwa 14 Gashyantare rishyira iryo kuwa 15 Gashyantare,uyu Jean Paul Ntagara akaba ari ku ruhande rw’abaherutse gusinya ibaruwa ikakaye afatanije , Jean Paul Turayishimye na Leah Karegeya iyo baruwa yasaba ko Kayumba Nyamwasa na komite ayoboye begura kuko bataye umurongo.
Umwe mu bavandimwe ba Jean Paul Ntagara utashatse ko amazina atangazwa mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com,yavuze ko amakuru bafitiye gihamya aruko iki gitero cyari kigamije guhitana umuvandimwe cyari cyapanzwe na Faustin Rukundo umucungamari wa RNC uruhande rwa Kayumba Nyamwasa,kandi ko Rukundo Fasutin atazatinda kubona ko yibeshye.
Hamaze iminsi mu ishyaka rya RNC havugwamo amacakubiri aho uruhande rumwe rushinja urundi kugambanira Ben Rutabana wari ushinzwe kongerera ubushobozi RNC,ku ruhande rwa RNC bakaba bashinja komite yabo muri Canada yari ikuriwe na Jean Paul Ntagara kurigisa imisanzu y’abarwanashyaka.
Mwizerwa Ally