Uganda yarekuye Abanyarwanda 2 bari bafunze bazira gutunga imbunda
Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, kuri uyu wa Mbere rwakuyeho ibirego ku banyarwanda babiri, Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija, bashinjwaga ibyaha byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu kwezi gushize Uganda yarekuye abandi banyarwanda icyenda bakuriweho ibihano, bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri icyo gihugu. Barimo barindwi barekuwe n’uru rukiko rwa gisirikare.
Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibihano ndetse bahita barekurwa n’inteko iburanisha yari ikuriwe na Lt. Gen. Andrew Gutti, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Cpt. Ambrose Baguma bwatangaje ko buhagaritse kubakurikirana, nk’uko ikinyamakuru New Vision cyabitangaje.
Abanyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.
Abarekuwe kuri uyu wa Mbere bareganwaga n’abapolisi bakuru ba Uganda bashinjwa gutunga imbunda no gushimuta Jackson Kalemera alias Ndinga na Lieutenant Joel Mutabazi.
Ubwo yari mu rukiko, Umushinjacyaha Capt Baguma yavuze ko afite amabwiriza yo guhagarika gukurikirana abo banyarwanda babiri, Kabayija na Nzabonimpa.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko iburanisha namwe ba nyakubahwa bacamanza, abaregwa kuva ku wa 8 Ugushyingo 2019 bakurikiranweho gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, ariko mfite amabwiriza yo guhagarika ibirego byose baregwaga.” Ntabwo yavuze impamvu ayo mabwiriza yahawe ayashingiraho cyangwa uwayamuhaye. Gen Gutti yahise ategeka ko bahita barekurwa.
Ibyaha baregwaga bihanishwa igihano cy’urupfu. Abanyarwanda bamaze iminsi bafungirwa muri Uganda bashinjwa ko bafatanwe imbunda cyangwa se ko ari intasi z’u Rwanda, ugasanga ntibagezwa mu rukiko ahubwo bagakorerwa iyicarubozo rikomeye kugeza ubwo bamwe bahasiga ubuzima.
Uganda kandi ishinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku buryo abenshi mu batabwa muri yombi bahatirwa kuyijyamo, babyanga bikaba intangiriro y’iyicarubozo. Uganda inashinjwa kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda.
Kugeza ubu ibihugu byombi bikomeje gushaka umuti kuri ubu bwumvikane buke bumaze igihe, ndetse biteganyijwe ko ku wa 21 Gashyantare 2020 hazaba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, ku mupaka wa Gatuna.
Nyuzahayo Norbert