Inama yahuje abaperezida b’u Rwanda na Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare yanzuye ko izongera guterana nyuma y’iminsi 45 harebwa niba imyanzuro yafahwe muri iyi nama ya kane yarashyizwe mu bikorwa.
Iyi nama yigaga ku ntambwe imaze guterwa mu rwego rwo gukemura ibibazo byangije umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda yatangiye ishima imyitwarire ya buri ruhande mu myanzuro iheruka ndetse n’uruhare rw’abakuru b’ibihugu Angola na Congo Kinshasa mu guharanira ko u Rwanda na Uganda byongera bitsura umubano.
Abahuza (Angola na DR.Congo) bishimiye isinywa ry’amasezerano yo hagati y’u Rwanda na Uganda yo guhererekanya abanyabyaha, yumvikanyweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu, mu rwego rw’amategeko, harimo no gushakira umuti ibibazo by’ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano bikozwe n’abantu bari ku butaka bwa buri gihugu,
Nyuma yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya iheruka kuri iki kibazo hafashwe indi myanzuro ine ihastwe n’uko Uganda yasabwe kugenzura ishingiro ry’ibirego by’u Rwanda ku barurwanya bariyo ndetse ihabwa igihe cy’ukwezi ko kuba cyakemuye ikibazo cy’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ikorera muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko igihe Uganda izaba yamaze gusuzuma no gufata ingamba zihamye kuri iki kibazo,komisiyo ihuriweho n’ibihugu u Rwanda na Uganda mu gukemura iki kibazo ndetse n’abakuru b’ibyo bihugu bazateranira i Gatuna nyuma y’iminsi 15 bagenzure iby’uwo mwanzuro.
UMUKOBWA Aisha
abaperezida bombi bashimye umwete perezida wa Angola na perezida wa Congo bagaragaje mu gukemura ikibazo cy’umubano utari mwiza hagati y’igihugu cya Uganda n’icy’u Rwanda.