Umubyeyi witwa Sifa w’abana babiri yaraye atwikiwe abana babiri ku mugoroba wo kuya 22 aho avugako abayobozi bamurangaranye kuko yatabaje ko aho atuye bamwanga bavuga ko badahuje ubwoko ko agomba kwimuka abibwira ubuyobozi ko bamutoteza mu myaka ine ahamaze.
Uyu mubyeyi n’agahinda kenshi avuga ko ubusanzwe yajyaga agenda yakinze kuko bari baramubwiye ko nubwo abyaye batazakura bityo akagira amakenga, ku mugoroba agiye ku muhanda biba ibindi.
Yagize ati” naringiye guhaha ibyo guteka ku muhanda mbasiga munzu ndakinga ngarutse nkinjira mu nzu numva umunuko ndikanga ninjiye nsanga babana banjye nasize ku buriri bicaye banywa igikomba kuko nibwo bari bakibyuka nsanga bahiye nahise ngwa hasi mbura ubwenge nsukaho amazi biranga nyuma ndatabaza basanga umwe muto yarangije gupfa undi bamujyana ku bitaro, ubu ni indembe.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko atunga agatoki umukuru w’umudugudu wa Marantima Hitimana Jean de Dieu bakunda kwita Bondo ndetse na gitifu w’Akagari ka Rwebeya akavuga ko mudugudu we ubwe yavugiye mu nteko y’abaturage ko adasa nabo ko akwiye kuhimuka, ko ari ikiryanyi, ngo ibyo byose ko yabivuze doreko yanatanze ikirengo bikajya ku kagari ariko ntibyagira icyo bitanga ahubwo nyuma bamutegeye mu nzira bamwuzuraho baramukibita.
Umwe mu baturanyi be arinaho baguze ikibanza bubatsemo witwa Ntamabyariro Daforoza avuga ko ari inzoka batamushaka ko ngo agomba kuhava ko ntakiryanyi bashaka mu gace kabo.
Avuga ko yakorewe itotezwa mu myaka ine yose ahamaze kuko hari n’igihe bigeze no gukubita umugabo we ibuye bamumena umutwe uwarimuteye ahari ntahanwe, abayobozi bakabizinzika bakamutegeka ko yishyura amafaranga umugabo wanjye yivuje ariko nabyo ntiyabikoze, kugera n;aho banafungiranye imodoka yacu bagakora urukuta rw’amabuye rw’aho yanyuraga ikabura aho isohokera na n’ubu ikaba imaze umwana iparitse kandi ari nzima, ikindi kandi ko ntawe ugera mu rugo kuko bajya babatera n’amabyi ndetse n’amabuye nk’iyo ari mu ijoro,.
Habimana Jerome ni umwe mu barara irondo muri aka gace, akaba ari nabo baharaye bonyine kuko nta muturage utuye aho n’umwe wari waje gutabara avuga ko abayobozi babigizemo uburangare kuko iki kibazo gihoraho nabo ubwabo bacyumviseho.
Yagize ati”mu byukuri aba baturanyi be bafite ingengabitekerezo ikabije kugeza n’aho mu nteko babivugiyemo ko batamusha yewe na mudugudu ubwe akabyivugira.
Ati nonese nkawe reba twaraye hano twenyine nta wundi muntu waje gutabara izi ngo zose mubona ntawakandagiye aha kandi bose bahari ibyo byonyine bifite icyo bisobanuye kuko uyu mubyeyi yahoraga ataka igihe cyose ariko ntacyo bamufashije kandi niyo babidusaba basi mu ijoro twari kujya tujya kuhacunga”
Uwabera Alice ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, aho ayo mahano yabereye avuga ko bamenye ayo makuru ko batwitse abo bana avuga ko hagikurikiranwa ababikoze.
Yagize ati” twamenye ayo makuru ko ku mugoroba haje abagizi banabi bakamena ikirahure bagarwika abana ko ariko batazi icyo babatwikishije. Ikindi kandi nuko ikibazo cyabo twari tukizi ko abo baguze aho hantu babatotezaga bapfa ko ngo badashaka ko batura aho hantu, ikibazo cyabo rero cyashyikirijwe RIB ngo igikurikirane.”
Akomeza avuga ko hari abatawe muri yombi bagera kuri batanu harimo umukuru w’umudugudu na gitifu w’Akagari, ndetse n’abo baguze icyo kibanza cyubatsemo iyo nzu babamo, umugore n’umugabo ari nabo bavuze ko badashaka inzoka iruhande rwabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB Umuhoza Marie Michelle yavuze ko icyo kibazo bakimenye ikiri gukorwa ngo hatangiye gukorwa iperereza.
Yagize ati”hafashwe abantu batanu bakekwaho nibo twatangiye gukoraho iperereza ry’ibanze kandi rirakomeje”
Ugutwikwa kw’aba bana bije nyuma y’uko haburaga iminsi mike ngo hasomwe urubanza uyu muryango wari warezemo aba baturanyi kuko rwari kuzasomwa kuwa kane.
Joselyne Uwimana