NyamukuruUbureziUncategorized

Gicumbi: Kubona Insimburangingo n’inyunganirangingo biracyari ihurizo ku bana bafite ubumuga 

 

Bamwe  mu babyeyi  bo mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi bafite  abana bafite ubumuga baravuga ko batorohewe n’ihurizo  ryo kutabonera abana insimburangingo n’inyunganirangingo, bityo  bikaba biviramo umubare w’abatari bacye kutiga.

NIYOMUREMYI Chartinne  Umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri  rwa Nyinawimana ruherereye mu Murenge  wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi avuga  ko kutagira inyunganirangingo cyangwa se insimburangingo  ari ikibazo gikomerera umwana w’umunyeshuri mu myigire ye, aha aragereranya na mbere atarizihabwa.

Yagize ati:”Urabona umwana ufite ubumuga adafite inyunganirangingo biramugora cyane kwiga, mbere ntarazibona nazanaga amanota makeya ariko aho nziboneye amasomo aragenda neza nta kibazo ndatsinda nanjye nkumva nishimye”.

Kimwe  n’ababyeyi,  bavuga ko kuba  hakiri abana bafite  ubumuga batiga bitizwa  umurindi no kutagira ubushobozi  ku babyeyi bwo kugura insimburangingo   n’inyunganirangingo, bityo bamwe bagahitamo kubarekera  mu ngo nk’uko bisobanurwa na Mugwaneza Chaste umwe mu babyeyi waganiye na Rwandatribune.com.

Mugwaneza yagize ati:” Imbago ntazo bafite n’ubwo bugare ntabwo bafite, ukabona utabona amafaranga yo kubugura niyo mpamvu usanga benshi banabarekera mu ngo ntibabajyane mu bandi”.

Binyuze  muri gahunda  y’uburezi budaheza ,umuyobozi  w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyinawimana, SEBAHIRE Deogratias avuga ko  bakira abana bafite ubumuga kandi biga neza ,kuko hari n’ibikorwaremezo  byagiye byubakwa mu rwego rwo gukuraho inzitizi zose zikibugarije n’ubwo bitanoga  ijana ku rindi.

Yagize ati:”Uyu munsi nibura buri cyumba cy’ishuri, abanyeshuri bashobora kubigeramo. Uretse kwinjira mu cyumba cy’ishuri umunyeshuri iyo ageze mu ishuri aba agomba gukoresha icyumba cy’ishuri ku buryo umwana abasha kwiga nta kibazo”.

Iki  kimwe  n’ibindi bibazo  bicyugarije uburezi  bw’abana bafite ubumuga nibyo  HABIMANA Henry,Umukozi w’Umuryango  Mpuzamahanga Handicap International ushinzwe guhuza no gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga  ku nkunga ya UNICEF  avuga ko hakenewe amakuru ku bana bafite ubumuga, bakeneye inyunganirangingo n’insimburangingo, mu rwego rwo kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe yo kwiga no kutagira ibi bikoresho kuko abamenyekane  bafashwa .

Ati:”Icya mbere, hari abana bafite ubumuga bw’ingingo ubona ko bakeneye inyungarirangingo twakwita imbago, ni abana rero 11 ubu ngubu twabashije kuzibashyikiriza tukaba tubona ko iyo mbogamizi kuri abo bana ntayo bazongera guhura nayo, tukaba tubona ko mu gace dukoreraro nta mwana ukwiye kuvutswa amahirwe yo kujyanwa ku ishuri ngo ni uko yabuze insimburangingo cyangwa inyunganirangingo icy’ingenzi ni uko ababyeyi bagomba kuzana abo bana ku ishuri bakareka kubahisha”.

Mu turere  dukorerwamo  n’umuryango Handicap International, uretse  guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo, hanatunganywa  ibikorwaremezo byose byorohereza umwana ufite ubumuga kwiga  nta nkomyi , guhugura abarimu no guha ubumenyi ababyeyi bubafasha  gutinyuka kujyana umwana ku ishuri, kumutoza kumva uburenganzira bwe  no kuzamura imibereho myiza y’abo binyuze mu matsinda y’uburezi budaheza. 

Leta  y’u Rwanda  ivuga ko hari  amategeko yamaze gushyirwaho ariko ataratangira   kubahirizwa uko yakabaye, Harimo nk’itegeko rigena ko umuntu ufite ubumuga hagati ya 50% kugera ku 100% abona inyunganirangingo n’insimburangingo ku buntu mu bitaro by’uturere no mu bitaro bikuru. 

Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga barenga ibihumbi 445, biganjemo abafite ubumuga bw’ingingo.

NKURUNZIZA Pacifique

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close