Imirwano ikomeye yahije ingabo za FARDC na FLN yarangiye Col.Masamba Marc atawe muri yombi abandi bahasiga ubuzima
Abarwanyi bagera muri 30 ba FLN baguye mu gico bari batezwe n’ingabo za FARDC ,mu gihe bavaga HewaBora bashakisha inzira ibageza mu ishyamba rya Rukoko mu gihugu cy’uBurundi.
Imirwano yabereye muri Gurupoma ya Rurambo,Lokarite ya Remera Teritwari ya Fizi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ubwo inyeshyamba za FLN zaguye mu gico zari zatezwe na FARDC ku munsi w’ejo taliki ya mbere Werurwe 2020,sambiri za mu gitondo imirwano ikaba yamaze amasaha abiri 15 bo mu nyeshyamba za FLN bahasize ubuzima Col.Masamba Marc arafatwa.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com Capt Dieudonne Kasereka yahamije aya makuru agira ati:ni byo koko twateze igico inyeshyamba za FLN zavaga mu ishyamba rya Hewa Bola twari dufite amakuru ko barigushakisha inzira iberekeza I Burundi,tubategera I Remera kuko bagomba kuva I Remera bambuka ahitwa Ruzizi ariko ntitwabaretse ngo bagenderaho twabihanije ndetse Col.Masamba Marc arafatwa twagira inama abarwanya Leta y’uRwanda kurambika intwaro bagataha iwabo.
Col Masamba Marc avuka mu ntara y’amajyepfo ,yinjiye muri ALIR ahagana mu wa 1997,nyuma yahoo ALIR ihindukiye FDLR yagiye ashingwa imirimo itandukanye,mu mwaka wa 2016 ubwo hashingwaga CNRD UBWIYUNGE,Col.Masamba Marc yahawe inshingano zo kuba ushinzwe ibikoresho muri FLN,muri 2018 kugeza ubwo yafatwaga Col,Masamba Marc yari Umuyobozi wungirije w’agace k’imirwano ka Kivu y’amajyepfo akaba yari yungirije Gen.Hakizimana Antoine Jeva.
Mwizerwa Ally