Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye kwimura imiryango isaga 1000 byagaragaye ko ituye mu bice bishobora kuzibasirwa n’ibiza, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gitangaje ko muri iyi minsi hateganyijea kugwa imvura nyinshi cyane.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Minisiteri Ishinwe Ubutabazi no Gukumira Ibiza bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa mbere.
Ni ikiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Prof. Shyaka Anastase aho yavuze ko iyi gahunda igamije gutabara abaturage bashobora kwibasirwa n’ibiza, akaba asaba abafite amazu akodeshwa kutazamura ibiciro kubera umubare munini w’abakeneye kwimuka mu buryo butari bwiteguwe.
Ishusho igaragazwa na Meteo-Rwanda yerekana ko Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru ndetse n’igice cy’Uburengerazuba bw’U Rwanda aribyo bice bizagwamo imvura nyinshi kandi mu gihe kirekire, ugereranyije n’ibindi bice by’u Rwanda kuko ishobora kuzarangira kugwa mu mpeza z’ukwezi kwa Gicurasi.
Muri iki kiganiro kandi hagaragajwe ahagiye kwibandwaho mu kwimura abaturage bahatuye kugira ngo iyi mvura izasange baramaze kuhava.
Ibice bizibandwaho ni: igice cy’ahitwa Bannyahe giherereye I Nyarutarama mu kagali ka Kangondo ya 1 na 2, Nyabisindu, Gatsata, Rwampara, Gikondo Magerwa, abaturiye Mpazi ya Kimisagara, abaturiye igishanga cyo ku Mulindi, ndetse n’abaturiye za ruhurura zigenda ziriduka uko imvura iguye.
Biteganyijwe ko mu mujyi wa Kigali hose hazimurwa imiryango irenga 1000, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Prudence Rubingisa akaba yavuze ko abaturage batuye muri ibi bice bagomba kwitegura ko isaha iyo ariyo yose uhereye uyu munsi bagomba kwimuka kugira ngo hirindwe ko hagira ubura ubu buzima bitewe n’imvura itegenyijwe kugwa.
Minisitiri ushinwe Ubutabazi no gukumira Ibiza Kamayirese Solange we yagaragaje ko kuva mu kwezi kwa mbere hapfuye abantu 60, naho 90 barakomereka, ndetse amazu agera kuri 900 akaba yarasenyutse kubera imvura asaba abaturage uretse n’abatuye mu mujyi wa Kigali ko n’abatuye mu tundi turere tw’Igihugu bari ahantu hashobora kuba Ibiza kwitegura kuhava hakiri kare, kandi ko bagomba kumva ko bagomba kurinda ubuzima bwabo muri ibi bihe bigiye kuza by’imvura nyinshi.
Iyi gahunda ije ikurikira indi yakozwe mu mpera z’umwaka ushize aho abaturage bari batuye mu bishanga bakuwemo bakimurirwa ahandi hatazateza ikibazo ku buzima bwabo, kuri iyi nshuro bikaba biteganyijwe ko hazakoreshwa amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 80 kugira ngo aba baturage babashe gufashwa kuva aho batuye hashobora kubateza ibyago.
NYUZAHAYO Norbert