Nyungwe Marathon, siporo yo kwiruka n’amaguru yiswe iy’ubukerarugendo yasigiye abaturage n’abayobozi b’aka karere umukoro wo kurushaho kubungabunga Pariki y’igihugu ya Nyungwe kuko bamaze kubona akamaro ibafitiye kuko ba mukerarugendo bazana amadovise akabateza imbere n’igihugu muri rusange.
Ibi babigaragaje ubwo habaga Nyungwe Marathon , yitabiriwe n’abanyamahanga basaga maganatatu , bikaba bizatuma akarere ka nyamasheke kurushaho kumenyekana.
Muhorakeye Donatille atuye mu karere ka nyamasheke aturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe yagize ati” Nyungwe Marathon iradushimishije cyane twabonye abantu b’ingeri zose bayitabira njyewe nkora ubukorokori ariko baguze imitako yacu cyane kandi nabyishimiye , icyo ngiye gukora ni ukurushaho kubungabunga Pariki , nkangurire bagenzi banjye kuyirinda kuko dutangiye kuyibonamo inyungu nyinshi, ubu amafaranga ntahanye aramfasha mu bikorwa byo kurihira abana ishuli , ngure n’itungo.”
Manirarora Marcel nawe yunzemo ati” Nyungwe Marathon , kuva yatangira kuba akarere ka nyamasheke kararushaho kuba nyabagendwa , iri shyamba tukiryangiza twitwaga ab’inyuma y’ishyamba , kuko twari twararyangije inyamaswa twirirwa tuzihiga, ariko ubu twahawe inyigisho batwereka ibyiza byo kubungabunga Pariki none bimaze kutugeraho, nta kintu nagiraga ariko mfite inzu noroye inka ya kijyambere mfite n’amatungo magufi nkura mu bikorwa tugira byo gukora ubukorokori muri koperative duhuriramo na bagenzi banjye duturiye iyi Pariki y’igihugu ya Nyungwe.”
Ku ruhande rw’abitabiriye iyi marato bo bavuga ko iyi marato ari nziza kuko uba ureba ibyiza bya Nyungwe kandi harimo umwuka mwiza n’umutekano usesuye bakaba bashima abayiteguye
Sengambi umwe mu babaye abambere yagize ati ” Nsanzwe nkora amasiganwa menshi ariko iri ryo muri Nyungwe ni agahebuzo, harimo umuhanda wa kaburimbo amatara ku muhanda araka kandi mu ishyamba hagati nta rungu kuko uba ubona ibiti byiza bya kimeza ukahahura n’utunyamaswa yewe n’umwuka mwiza, ariko igishimishije kurusha ibindi nuko umutekano ari wose, tunashima abateguye Nyungwe Marathon kuko iteguye neza nsaba n’abanyarwanda bari hirya no hino kujya nabo bayitabira ntibiharirwe abanyamahanga gusa.”
Mukamasabo Appolonie ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ashima ubwitabire bw’abitabiriye Nyungwe Marathon , avugako bazakomeza ubukangurambaga bwo kugaragara ibyiza bitatse Nyamasheke
Agira ati ” Igikorwa cya Nyungwe Marathon ni siporo yahuje abanyarwanda n’abanyamahanga aho bose bahuriye bakananura umubiri , ni igikorwa cyereka abanyahanga ibyiza bitatse igihugu cy’u Rwanda ko igihugu ari nyabagendwa gifite umutekano kandi ni umwanya wo kwereka abashoramari ibyiza nyaburanga bitatse nyamasheke kubera ibyiza nyaburanga bitatse nyamasheke bishingiye ku bukerarugendo , turabashishikariza gushora imari muri ibi byiza nyaburanga kuko bakunguka,kandi n’abaturage turabasaba kubungabunga iyi Pariki y’igihugu ya Nyungwe , kandi tubasaba gukunda siporo nabo iki gikorwa bakigira icyabo kuko gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze, kandi tubasaba gukomeza kubungabunga Pariki birinda ibikorwa byo gushimuta inyamaswa no kuyangiza, icyo tugiye gukora ni ugukomeza ubukangurambaga , twerekana ibyiza nyaburanga biri muri aka karere ka Nyamasheke kugira ngo bibyazwe umusaruro bitugeze ku iterambere rirambye.”
Nyungwe Marathon yahuje abasaga 300 , byiganjemo abanyamahanga bishimiye ubwiza bwa Pariki y’igihugu ya Nyungwe , bavuga ko bazabishishikariza abandi kuburyo ikindi gihe ubwitabire buzaba burenze, kandi bashima Leta y’u Rwanda ingufu yashyize mu kubungabunga Pariki y’igihugu ya Nyungwe.
INGABIRE RUGIRA Alice