Coronavirus igaragaje ko abarwanya ubutegetsi bw’urwanda badakunda igihugu cyabo
Nyuma yo gutsindwa muri dipolomasi, ndetse n’ibyiswe amashaka bagiye bashyinga hanze akagenda yisenya andi bakayisenyera ubwabo,ndetse no gutsindwa mu ntambara y’amasasu binyunze mu mitwe yitwara gisirikare ishamikiye kwayo mashyaka agamije guhungabanya umutekano w’uRwanda, kuri ubu abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda by’umwihariko abakorera hanze yarwo batangiye kw’ifashisha icyorezo cya coronavirus mu gusebya uRwanda ari nako bagaragaza urwango rukomeye bafitiye uRwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Binyuze mu binyamakuru byabo bikorera hanze y’URwanda nka Rugali.com, the rwandan, Radiyo itahuka ya RNC,abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda baragaragaza ko bishimiye ko coronavirus yageze mugihugu cyabo ndetse ko iki cyorezo cyakomeza gushinga imizi kugirango gishegeshe ubukungu bw’urwanda n’ ubuzima bwaabanyarwanda muri rusange .
Nubwo bakomeje gushaka kwigaragaza ko bakunda igihugu bya nyirarureshwa kandi ari inyungu zabo bwite baharanira amagambo bandika ku cyorezo cya coronavirus mu Rwanda agaragaza ko usibye inyungu zabo bwite nta rukundo bafitiye uRwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Mu kiganiro giherutse guca kuri Radio itahuka ya RNC Serge Ndayizeye umunymakuru wayo ndetse n’abatumirwa be bishimiye no kuba coronavirus yaratumye Kompanyi yindege ya Rwandair ifasha uRwanda mw’iterambere no guhahirana n’amahanga yarahagaritse ingendo zayo ngo kuko bizatuma iterambere n’ubukungu bw’urwanda byari bikomeje gukataza bibangamirwa niki cyorezo dore ko bo n’ubusanzwe ntakiza bifuriza uRwanda .
Ikindi ngo nuko inama zagombaga kubera m’uRwanda zimwe zamajije guhagara cyane cyane ko uRwanda rwagombaga kuzungukiramo kuribo ingaruka zose uRwanda n’abanyarwanda bakomeje guterwa na coronavuris ntacyo bibabwiye icyo bashaka n’ukubona Urwanda n’abanyarwanda bahungabana, iterambere rigahagarara, ubuzima bw’abanyarwanda bukajya mukaga.
Nubwo bifuza ko uRwanda ruzahazwa na coronavirus ibihugu batuyemo nibyo bikomeje kuzahazwa na coronavirus kurusha uRwanda tugendeye ku mibare y’abandura buri munsi , abicwa nayo ndetse n’abayirwaye ndetse abenshi mwabo barwanya ubutegetsi bw’urwanda bakaba Bari mukato aho batemerewe no gusohoka mu mazu yabo .
Ni mugihe bikomeje kugaragarira abantu benshi harimo n’abari barayobotse ano mashaka nkuko bakomeje kubigaragaza babicije ku mbuga nkoranyambaga nka face book ko abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakorera hanze yarwo bakora politike yo gushinga amashaka mu nyungu zabo bwite ndetse ko nta mutima wo gukunda uRwanda n’abanyarwanda bafite ahubwo ko bashishikajwe n’inyungu zabo bwite.
Kimwe mu bishimangira ko abenshi bashinga amashaka ya politike mu nyungu zabo bwite n’umubare w’amashyaka ahora ashyingwa uko bwije n’uko bucyeye bavuga ko baharanira demukarasi no kubohora abanyarwanda nyamara birirwa mu makimbirane no kuryana hagati yabo ndetse bakaba barabaswe n’amacakubiri ashingiye k’umoko, uturere bitewe n’uko buriwese aba y’umva ko ariwe wajya hejuru y’abandi. Sibi gusa kuko gushinga amashyaka bisigaye byarabaye nka business aho bisigaye bitunze benshi muribo , bigira abanyapolitiki kugirango babone uko bakomeza kubona ibibatunga n’imiryango yabo bahabwa na HCR ndetse bakomeze no kwibonera icumbi mwibyo bihugu biyita ko ari impunzi za Politiki nyamara ari amayeri yo kwishakira umugati.
Ikindi kiba kigambiriwe mu gushinga ano mashyaka n’ukwigwizaho imitungo binyuze mu misanzu baka ababayobotse, nyuma yo kubatera igipindi bakabemeza ko bari muri gahunda yo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda dore ko bamwe batinya gutahuka ahanini kubera gutinya ubutabera bitewe n’ibyaha bitandukanye basize bakoze ari nabyo bituma batagaruka mu Rwanda nk’abandi banyarwanda baba mu mahanga .
Kuba ubuzima bw’abanyarwanda , ubukungu n’ibindi bikorwa byiterambere bishobora kubangamirwa na coronavirus byishimiwe cyane n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda baba hanze barangajwe imbere na David Himbara, RNC ya Kayumba Nyamwasa, Noble Marara n’abandi bafite ibitekerezo nk’ibyabo.
Nubwo bimeze bityo leta y’uRwanda yo ubu isize imbaraga mu kurinda abaturage b’uRwanda kugirango kino cyorezo kidakomeza kubangamira ubuzima bwabo ,ubukungu n’ibikorwa by’iterabwoba muri rusange.
Ibi bikaba bishimangirwa n’ingamba zikomeje gufatwa na guverinoma y’uRwanda mukugikumira .
Icyo abanyarwanda basabwa n’ukubahiriza amabwiriza yashizweho maze bagafatanyiriza hamwe kugihashya, abakomeje kwifuriza uRwanda n’abanyarwanda ibyago bagakomeza gukama ikimasa nkuko byakomeje kubagendekera mu gihe kitari gito bamaze barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ariko bakaba ntakintu nakimwe barabasha kugeraho.
Hategekimana Claude