Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda ryanyomoje ubutumwa bwatanzwe na Past Habyarimana J,Francois urihagarariye mu Karere Gitarama
Mu minsi isize hatambutse inkuru zivuga ko Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda ari rimwe mu matorero yasabye abizera baryo kugarura icya cumi no gutanga amaturo muri iki gihe duhanganye n’cyorezo cya CORONA VIRUS kandi si ko biri,mu itangazo ryasohowe n’ukuriyeiri Torero mu cyo bise Akarere ka Gitarama(icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama).
Ntabwo ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda bwigeze bubwira abizera baryo uburyo butandukanye bwo gutura muri iki gihe gahunda z’amateraniro yo mu nsengero zitarimo kuba kubera icyorezo cya CORONA VIRUS.
Icyihutiwe gukorwa n’Ubuyobozi buhagarariye Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda ni ugutanga ubutumwa buhumuriza abizera b’iri Torero bubasaba gukomeza gusenga no gufashanya aho bikenewe ndetse no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo cya CORONA VIRUS.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda; Pastor Byilingiro Hesron buza gusomwa na Dr Habineza March ukuriye icyiciro (Department) cy’Ubuzima.
Ubu butumwa butambuka kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro FM 106.4 kuva tariki ya 18/3/2020 kandi ababwumva nta kintu cyo gutura amaturo kirimo.
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye n’Umuyobozi wa Radio Ijwi ry’Ibyiringiro n’Icyiciro cy’Itumanaho
mu Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda,Bwana Yadusoneye Onesphore yagize ati:Ntabwo ibyatangajwe mu ibaruwa yanditswe n’Umupasiteri umwe w’Umudiventisiti w’umunsi wa 7 wavugaga ibijyanye na gahunda yo gukusanya amaturo ku isabato yo ku wa 21/3/2020 byakwitirirwa Itorero ryose muri rusange, dore ko iyo baruwa ye yasohotse nyuma yuko Umuyobozi Mukuru we yari yamaze gutanga umurongo w’Itorero mu butumwa bugenewe abizera bose muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya CORONA VIRUS.
Kubw’iyo mpamvu, twasabaga ababonye iyi baruwa bose ko badakwiye gutekereza Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 nk’itorero rititaye ku kibazo gihangayikishije isi hanyuma ngo bajye kwaka abizera icya cumi n’amaturo mu bihe nk’ibi.
Mu gusoza yibukije ko gutura amaturo ari umwe mu migabane igize gahunda yo kuramya Imana ariko bikorwa ku bushake nta gahato umuntu ashyizweho.
Ati: Ibi ni ibyanditswe n’intumwa Pawulo mu rwandiko rwa 2 Abakorinto 9:7 aho yagize ati : “ Umuntu wese atange n’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerwe.”
Bwana Yadusoneye yasoje yibutsa abizera gukomeza gusenga no guturiza mu Mana kuko yo imenyera iherezo mu Itangiriro. Yesu yaravuze ati : “ Ibyo mbibabwiriye kugira ango mugire amahoro muri njye . Mu isi mugira umubabaro ariko nimuhumure nanesheje isi.” Yohana 16:33.
Igikorwa cyakozwe cy’indashikirwa n’Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivendisite b’umunsi wa 7 mu Rwanda cyo kwitarurira kure n’ibyakozwe n’umwe mubashumba biri torero ndetse bikaba bivugwa ko yahwituwe,bije bitandukaniye kure n’ibaruwa yanditswe n’Umuvugizi wa ADEPR Rev.Past Karuranga Ephrem wasabaga abakiristu gukomeza gutura ku buryo bw’ikoranabuhanga igikorwa benshi mu banyarwanda bamaganiye kure ndetse bamwe bakaba bamusabye gusaba abanyarwanda imbabazi .
Mwizerwa Ally