Rubavu:ABATURAGE BASAGA 300 bari baraheze mu mujyi wa Rubavu kubera ibyemezo byo guhagarika ingendo kubera Covid 19 basubijwe iwabo
Nyuma yaho Leta y’uRwanda ifatiye ingamba nshya kugirango ikomeze guhangana n’icyorezo cya coronavirus ndetse zimwe muri izo ngamba hakaba harimo guhagarika ingendo zihuza , uturere, intara ndetse n’umujyi wa Kigali bamwe mu bari batembereye mu karere ka Rubavu bisanze nta modoka n’imwe yabasha kubasubiza aho bari baturutse .
Nyuma y’umunsi umwe iki cyemezo gifashwe ndetse bamwe batangiye kwibaza uko bizabagendekera bahise bajya ku Karere ka Rubavu bamenyesha Ubuyobozi bw’Akarere ikibazo cyabo.
Ubuyobozi bw’akarere buhita bubasaba kwiyandika kuma lisite kugirango bushake uburyo bubereye bwo kubasubiza aho bari baraturutse.
Nubwo byari byagoranye kuko kuva mu gitondo cy’uyu munsi kuwa 23 Werurwe kugeza mu masaha ya ni mugoroba mu marembo ya gare ya Rubavu hari huzuye abantu basaga 300 bibaza niba bari bubashe gutaha cyangwa bitari bushoboke doreko amasaha yararimo yicuma.
Umwe waganiye na Rwandatribune witwa Habimana Thierry yagize ati:” dufite impungenge bitewe nuko amabwiriza yo guhagarika ingendo mugihugu hose ,byahuriranye nuko twari turi muri kano Karere ka Rubavu, none twabuze uko dusubira mu ngo zacu cyane cyane ko twasize n’imiryango yacu , ntaho dufite ho kurara , biradukomereye, turasaba ubuyobozi kudufasha tugasubira aho tubarizwa.
Nyuma yo kumva ibyo bano baturage barimo basaba Rwandatribune.co mu kiganiro yagiranye na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana Munyentwari Alphonse yatubwiyeko icyo kibazo cyariho koko, cyahise gikemuka kuko habonetse imodoka zibacyura iwabo .
Yagize ati: nibyo koko hari har’ikibazo cy’abantu bari babuze uko basubira iwabo nyuma y’ingamba zafashwe na Guverinoma zo guhagarika ingendo z’imodoka mu gihugu hose kugirango hakumirwe Corona virus , ariko kuri uyumunsi mu masaha ya nimugoroba twabashije kubona imodoka zibacyura bakaba babashije gusubira aho baturutse.
Asoza Guverineri Munyentwari yanongeyeho ko nubwo bafashije bano baturage gusubira iwabo ari ubwambere n’ubwanyuma ko ntawundi muntu bazongera gutegera ngo asubire iwabo,yavuzeko uwagize uburangare akaba atatahanye n’abandi k’uyumunsi agomba kuguma aho ari agategereza amabwiriza mashya azatangwa n’inzego zibishinzwe nyuma y’ibyumweru bibiri ,nkuko biteganyijwe kugirango ingendo zahato na hato zikomeze gukumirwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya cononavirus mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Nubwo bimeze bityo ariko hari benshi bacikanwe n’aya mahirwe dore ko Akarere ka Rubavu gasanzwe ari Akarere k’ubukerarugendo bamwe mu bayobozi b’Amahoteli baganiriye na Rwandatribune.com bavuze ko icyemezo gifatwa cyo guhagarika ingendo hari abakiriya bari bagicumbitse mu mahoteli yabo iminsi ikaba yararangiye ndetse bakaba badafite uburyo bubasubiza iwabo.
Hategekimana Jean Claude