Mu gihe abanyarwanyarwanda bitegura kwinjira mu cyunamo bibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 26 Gen.Byiringiro wa FDLR yasohoye inyandiko ipfobya Jenoside
Umutwe wa FDRL ni umutwe ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bahungiye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma yo guhekura u Rwanda n’isi bagezeyo ntibashirwa bakomeza umugambi wabo mubisha wo kubiba urwango ,amacakubiri ,ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya jenoside mubanyarwanda bafashe bugwate bakabajyana gushwiragira mu mashyamba ya Congo.
Ubwo leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ibisigisigi by’ibikorwa bibi byakozwe n’umutwe w’interahamwe mu kwica abatutsi muri jenoside yabakorewe abasize bayikoze baracyahangayikishijwe no kuba umugambi wabo wo kumara abatutsi utaragezweho maze bakabyerekana babinyujije mu matangazo agamije kwerekana ko jenoside yakorewe abatutsi yatewe n’ihanuka ry’indege yari itwaye uwari umukuru w’igihugu Habyarimana juvenal.
Mu itangazo riherutse gusorwa n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDRL hagaragaramo aho bavugako mu Rwanda habaye isubiranamo ry’amoko mu 1994 ryatewe nuko Habyarimana Juvenal yari amaze gupfa ,umuyobozi wa fdrl yashyize umukono kuri iri tangazo yirengagije ko mu 1990 abatutsi benshi bishwe kandi uwo Habyarimana juvenal yaratarahanuka mu ndege ikindi kandi yirengagije ko abatutsi bagiye batotezwa cyane ndetse bakavutswa amahirwe bari bafite mu gihugu nk’abandi banyarwanda,ibi bikorwa byo kwica no gutoteza abatutsi bikaba byarerekanaga neza ko jenoside yakorewe abatutsi yari kugeragezwa mu itegurwa ryayo.
Umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro yerekana ko mu bikorwa bigize jenoside harimo no kuyobya uburari kubyabaye hagamijwe kuyirekana ko atariyo ko ari isubiranamo cyangwa ubwicanyi nk’ubundi,ibi bikabaka bigaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDRL ukomeje kuyobya uburari werekana ko kwica abatutsi byari bifite inshingiro bikuraho ikimwaro batewe na jenoside bakoreye abatutsi.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruherutse kwandika k’urukuta rwarwo rwa twitter ko umuntu wese ugerageje kwerekana ko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari ifite inshingiro aba akoze icyaha cyerekeranye n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Ibi bikorwa n’umutwe w’iterabwoba wa fdrl ni bimwe mu bikorwa byerekana ko abagize uyu mutwe bagifitiye urwango abatutsi ndetse ko batanashimishijwe naho ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugeze .
Umuntu ese Gen.Byiringiro uvuga ko Jenoside yakorewe abatutsi ari isubiranamo ry’amoko,yibuka igeragezwa rya Jenoside ryatangiriwe ku Bagogwe muri 1990?Ese Gen.Byiringiro yasobanurira abanyarwanda,lisite z’abatutsi bagombaga kwicwa zakozwe indege ya Habyarimana yahanuwe cyangwa ni mbere yaho?,Radiyo RTLM n’ishingwa ry’umutwe w’interahamwe byateguwe ryari si mbere y’uko indege ihanurwa ikindi atashobora gusobanura n’ubwicanyi bw’abana b’iNyange ku Kibuye basabwaga kwitandukanya abahutu n’abatutsi,ibi byose n’ibyerekana ko yigiza nkana.
Itangazo ryasohowe na FDLR ripfobya Jenoside
Gen.Byiringiro ni muntu ki?
Amazina y’ukuri yitwa Iyamuremye Gaston ni mwene Stanisilas Rusazi,yavutse 1943,avukira mu cyahoze ari Komini Nyakinama,ubu ni mu Murenge wa Muko,Akarere ka Musanze ,Intara y’amajyaruguru mu mwaka 1994 yahunze afite ipeti rya Majoro,ubu akaba ariwe wasimbuye Dr.Ignace Murwanashyaka k’ubuyobozi bwa FDLR,mu bushakashatsi bwakozwe niwe Muyobozi w’umutwe w’Inyeshyamba ufite amafranga menshi muri Congo imitungo ye igizwe n’amato akorera ku cyambu cya Point Noir ho muri Congo Brazaville ingana na 1000.000$,ikaba icungwa n’abakobwa be n’umugore we.
Abanyarwanda baritegura kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 26 ibi bikorwa bikazabera mu ngo bakabikurikirana hakoreshejwe radio,televisiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga kubera kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’intebe yo kwirinda no gukumira icyorezo cya corona virus.
HABUMUGISHA VINCENT.