Amakuru akomeje kugera kuri Rwandatribune.com dukesha Urwego rwa Sosiyete Sivile yo mu gace ka Katwiguru ya mbere arahamya ko imirwano yongeye kubura, ikaba ishamiranyije ingabo za Congo FARDC zigizwe na wa mutwe udasanzwe wa HIBOU SPECIAL n’inyeshyamba za FPP ABAJYARUGAMBA, bayobowe na Col Gasiga Gilbert uherutse gukomerekera mu mirwano y’ubushize.
Ku munsi w’ejo taliki ya 08 Mata 2020, ingabo za FARDC zabashije kwigarurira ibirindiro bikuru by’uyu mutwe byari ahitwa Cyondo ndetse biranatwikwa.
Sibyo gusa kandi kuko FARDC yanatwitse imirima y’urumogi ingana na hegitari 500. Urumogi akaba ari ubuhinzi uyu mutwe wakuragamo amafaranga aho rwoherezwaga muri bimwe mu bihugu bikikije Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Izi nyeshyamba kandi zanatakaje ibirindiro bikomeye biri ahitwa Kanyatsi, Nyaruhangi, Busesa na Buganza.
Ababibonye n’amaso bavuze ko zimwe muri za Kompanyi zikomeye z’uyu mutwe zizwi ku mazina ya Zodiac na Zayituni zari zizwi mu bikorwa by’ubujura no gushimuta abantu bakarekurwa batanzweho ingurane.
Abazigize bahunze berekeza hafi y’ikiyaga cya Lac Albert aho Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ihuriyeho na Uganda. Abaturage baganiriye n’Umunyamakuru wacu uri i Binza bamuhamirije ko Kapiteni Hakiza wa FPP yaguye muri iyi mirwano, aya makuru kandi akaba yemejwe n’Umuvugizi wa FARDC Operasiyo Zokola 2 Maj.Ndjike Kayiko mu kiganiro twagiranye
Yagize ati:Umutwe wa FPP ni inyeshyamba z’amabandi zigomba kwamburwa intwaro zigasubizwa mu Rwanda, kugeza ubu tumaze kubambura ibirindiro bikomeye kandi twishemo benshi bakomeye bo ku rwego rwa Ofisiye tukaba tubakangurira gushyira intwaro hasi bagataha iwabo mu Rwanda.
Umutwe wa FPP ABAJYARUGAMBA wahoze witwa Mai mai Soki, amakuru Rwandatribune.com yiherewe n’abahoze muri uyu mutwe yemeza ko Soki Sangano yari umusilikare wa FDLR akaba yari afite ipeti rya kapulari, nyuma yaje kwivumbura ku buyobozi bwa FDLR mu mwaka w’2005 ajya kwishingira uwe mutwe wa gisilikare yise FDLR-Soki, akaba yari afite abasilikare bagera kuri 300 kandi abenshi akaba ari abakongomani.
Soki Sangano amaze kwivumbura kuri FDLR, agashinga umutwe we wa gisilikare yahise yiha ipeti rya Colonel, bitewe ni uko yatoraguraga abasilikare bavuye mu mitwe inyuranye y’abakongomani byatumye abasilikare b’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bacengera igisilikare cye.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu nibwo Soki Sangano Musuhuke yafashe abasilikare be 9 bamurinda maze afata urugendo rwo kujya kubonana n’abayobozi ba M23 mu rwego rwo gufata intwaro n’ibindi bikoresho ndetse no kurebera hamwe n’abayobozi ba M23 gahunda y’ibikorwa bafatanya.
Colonel Soki Sangano ageze mu nzira yahise agwa mu gico cy’ingabo za M23, ubwo imirwano ihita itangira, bitewe n’uko abasilikare ba M23 bari bamuteze neza bashoboye kumwica kimwe n’ababasilikare 9 bose bari bamurinze, imirwano yarangiye kuwa gatatu taliki ya 9/07/2013 saa kumi za mu gitondo yatangiye saa tanu z’ijoro kuwa kabiri,urupfu rwe rukaba rwaraturutse ku kagambane k’aborozi bo mu gace ka Rutshuro yari yaramariye inka azirya izindi akazishimuta, akaba aribo bifashishije M23 kugirango bihorere.
Mwizerwa Ally